00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda ku rutonde rw’ibihugu bibangamira itangazamakuru

Yanditswe na

Rachel Mukandayisenga

Kuya 4 May 2012 saa 12:28
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwa kozwe uyu mwaka ku bwisanzure bw’Itangazamakuru bwagaragaje igihugu cya Uganda iza ku isonga mu bihugu bibangamira ubwisanzure bw’itantangazamakuru.
Ubu bushakashatsi bwerekana ko Ku rwego rw’isi Uganda iri ku mwanya 123 mu bihugu 197 bigaragaramo ikibazo cyo kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru nk’uko Radiyo Simba ivugira muri iki gihugu ya bitangaje.
Ubu bushakashatsi buvuga ko mu mwaka ushize wa 2011, muri iki gihugu hagiye hagaraga itotezwa rikomeye ryagiye (…)

Ubushakashatsi bwa kozwe uyu mwaka ku bwisanzure bw’Itangazamakuru bwagaragaje igihugu cya Uganda iza ku isonga mu bihugu bibangamira ubwisanzure bw’itantangazamakuru.

Ubu bushakashatsi bwerekana ko Ku rwego rw’isi Uganda iri ku mwanya 123 mu bihugu 197 bigaragaramo ikibazo cyo kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru nk’uko Radiyo Simba ivugira muri iki gihugu ya bitangaje.

Ubu bushakashatsi buvuga ko mu mwaka ushize wa 2011, muri iki gihugu hagiye hagaraga itotezwa rikomeye ryagiye rikorerwa abanyamakuru bavugaga kuri Leta ya Kampala.

Mu bihugu 49 biri ku mugabane w’Afurika byagaragayemo ikibazo cyo kubangamira ubwisanzure bw’Itangazamakuru, igihugu cya Uganda kiza ku mwanya wa 23.

Iyi radiyo ivuga ko mu bihugu 197 byakorewe mo ubu bushakashatsi, 66 ari byo bifite ubwisanzure bw’itangazamakuru, 72 bikagira ubwisanzure buringaniye naho 59 bikaba nta bwisanzure na buke bigira .

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages