00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda ntishyigikiye ibihano Loni iteganyiriza abayobozi ba M23

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 13 January 2013 saa 10:40
Yasuwe :

Minisitiri w’Ingabo mu gihugu cya Uganda Crypsus Walter Kiyonga usanzwe ayobora ibiganiro hagati ya M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko atishimiye ibihano Loni iteganyiriza bamwe mu bayobozi ba M23.
Minisitiri Kiyonga, ati “Twe Abagande twibandaga ku ngingo enye ari zo amahoro, ubwiyunge, demokarasi n’ubutabera.” Yongeraho ko imiryango mpuzamahanga icurikiranya ingingo z’ingirakamaro ikibanda gusa ku butabera, aho agira ati “Bitera umwiryane iyo baje (…)

Minisitiri w’Ingabo mu gihugu cya Uganda Crypsus Walter Kiyonga usanzwe ayobora ibiganiro hagati ya M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko atishimiye ibihano Loni iteganyiriza bamwe mu bayobozi ba M23.

Minisitiri Kiyonga, ati “Twe Abagande twibandaga ku ngingo enye ari zo amahoro, ubwiyunge, demokarasi n’ubutabera.” Yongeraho ko imiryango mpuzamahanga icurikiranya ingingo z’ingirakamaro ikibanda gusa ku butabera, aho agira ati “Bitera umwiryane iyo baje bafatira bamwe ibihano gusa mu gihe kandi abafatirwa ibihano baba bafite ubushake bwo kumvikana binyuze mu biganiro.”

Kiyonga avuga ko Uganda idashobora kwishimira umwanzuro wa LONI wo guhana bamwe mu bayobozi ba M23, akaba asaba ko imiryango mpuzamahanga yajya itega amatwi abarebwa n’ibibazo by’intambara mbere yo gushaka umuti ntiyifatire umwanzuro utanyuze abarebwa n’ikibazo.

Minisitiri Kiyonga avuga ko Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi gakwiye kubaza Leta zo muri Afurika ku bijyanye n’umwanzuro wose wo gukoresha indege zidafite abapilote kuri uyu mugabane (drones) mbere yo kuba zakoreshwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages