00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda yadadiye umupaka wa Bunagana kubera M23

Yanditswe na

Noël Turikumwe

Kuya 14 November 2012 saa 10:06
Yasuwe :

Uganda yafashe icyemezo cyo gufunga umupaka wa Bunagana uherereye mu majyepfo y’Uburengerazuba bwa Uganda, uyihuza na Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo kuko wafashaga abarwanyi b’umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo.
Ikinyamakuru New Vision cyatangaje ko gufunga uwo mupaka byatangajwe na Brig. Patrick Kankiriho uyobora Division ya kabiri mu ngabo za Uganda, mu nama yagiranye na komite ishinzwe umutekano muri Kisoro.
Ahmed Doka uyobora muri komisiyo ireba iby’abaturage bo muri (…)

Uganda yafashe icyemezo cyo gufunga umupaka wa Bunagana uherereye mu majyepfo y’Uburengerazuba bwa Uganda, uyihuza na Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo kuko wafashaga abarwanyi b’umutwe wa M23 urwanya Leta ya Congo.

Ikinyamakuru New Vision cyatangaje ko gufunga uwo mupaka byatangajwe na Brig. Patrick Kankiriho uyobora Division ya kabiri mu ngabo za Uganda, mu nama yagiranye na komite ishinzwe umutekano muri Kisoro.

Ahmed Doka uyobora muri komisiyo ireba iby’abaturage bo muri Kisoro, avuga ko kuva ku wa Kabiri, ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Bunagana muri Kivu y’Amajyaruguru, bidakora.

Yagize ati” Uganda yemeraga ko abaturage bayo bajya muri Congo badaciwe amafaranga ya Visa, nyamara muri Congo uyu mutwe wa M23, wishyuzaga abaturage aya mafaranga ku baturage bagenda muri ibi bihugu, ugasoresha n’imodoka n’ibicuruzwa. Ibi bivuze ko M23 yabonaga inyungu nyinshi bitewe n’uyu mupaka, mu gukuraho urwo rujijo, guverinoma ya Uganda yahisemo kuwufunga.”

Andi makuru ya The Independent yo avuga ko iki cyemezo kije nyuma y’itakamba rya Leta ya Congo, yerekana ko M23 ikura amafaranga menshi mu misoro iva kuri uwo mupaka.

Uganda yashinjwe gufasha umutwe wa M23 irabyamagana.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages