00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda yafashe icyemezo cyo gucyura ingabo zayo ziri mu butumwa bw’amahoro

Yanditswe na

Emile Nsabimana

Kuya 3 November 2012 saa 01:40
Yasuwe :

Igihugu cya Uganda kiratangaza ko kigiye gucyura abasirikare bacyo bari mu mugambi wo kubungabunga amahoro muri Somalia n’ahandi hose hari ingabo za Uganda mu mugambi w’amahoro, nyuma ya Raporo y’impuguke za Loni iherutse gushinja iki gihugu gushyigikira inyeshyamba za M23 zirwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ikinyamakuru Monitor cyandikirwa muri Uganda cyo ku wa Gatatu Ugushyingo, cyanditse ko Minisitiri w’Intebe wa Uganda Amama Mbabazi yatangaje ko Uganda yohereje (…)

Igihugu cya Uganda kiratangaza ko kigiye gucyura abasirikare bacyo bari mu mugambi wo kubungabunga amahoro muri Somalia n’ahandi hose hari ingabo za Uganda mu mugambi w’amahoro, nyuma ya Raporo y’impuguke za Loni iherutse gushinja iki gihugu gushyigikira inyeshyamba za M23 zirwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikinyamakuru Monitor cyandikirwa muri Uganda cyo ku wa Gatatu Ugushyingo, cyanditse ko Minisitiri w’Intebe wa Uganda Amama Mbabazi yatangaje ko Uganda yohereje Minisitiri ushinzwe ikoranabuhanga n’itumanaho ku biro by’Umuryango w’Abibumbye ngo agezeyo ibaruwa yamagana icyo yise [Mbabazi] "Raporo y’abatarabigize umwuga" ishinja Uganda uruhare mu mirwano ibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Minisitiri w’Intebe Mbabazi yavuze ko amahanga yirengagije uruhare rwa Uganda mu kubungabunga amahoro, ahubwo agashinja iki gihugu uruhare mu ntambara zibera muri Congo.

Mu ibaruwa yohererejwe LONI, Uganda ivuga ko igiye gucyura ingabo zayo zibungabunga amahoro muri Somalia n’ahandi hose muri Afurika, kugira ngo yirinde ibitero bishobora guturuka muri Congo ndetse ‘n’iby’abaterabwoba batewe inkunga na LONI’.

Yagize ati "Kuki twakomeza gushyira Uganda aho igihembo cyonyine tubona ari ugushinjwa ibinyoma? Kuki abana ba Uganda bapfa tukabona ibirego bidafite aho bishingiye nk’igihembo?" Yakomeje avuga ati "Nyuma yo kubiganiraho n’abavandimwe bacu bo muri Afurika Yunze Ubumwe ndetse no mu Biyaga Bigari, twafashe icyemezo cyo kuva mu bikorwa byose byo kubungabunga amahoro."

Icyemezo cya Uganda gifashwe nyuma y’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters bivugiye ko byabonye imyanzuro ya raporo ya nyuma y’Impuguke za LONI, iyi myanzuro ikaba ngo ishinja Uganda gutera inkunga umutwe wa M23 urwanyiriza Leta ya Congo Kinshasa mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Igihugu cya Uganda gifite ingabo zibungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye birimo Somalia na Central Africa, kikanagira ingabo muri Congo Kinshasa zagiye guhiga inyeshyamba zirwanya Leta ya Uganda ziba muri Congo.

Iki cyemezo Uganda yafashe nikiramuka gishyizwe mu bikorwa bishobora kugira ingaruka ku mahoro cyane cyane muri Somalia aho inyeshyamba za Al-shabab zari zimaze gutsinsurwa, Uganda rero icyuye ingabo zayo bikaba byatuma Al-shabab yongera kwigarurira Somalia.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages