00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujinya muri Liberia, ibyishimo muri Sierra Leone

Yanditswe na

Jean Bosco MUTIBAGIRANA

Kuya 28 April 2012 saa 09:42
Yasuwe :

Agahinda ni kose ku Banyaliberia,ibyishimo byasabye abanya Sierra Leone nyuma y’uko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruhamije ibyaha uwahoze ari umuyobozi w’igihugu cya Liberia.
Africaview dukesha iyi nkuru ivuga ko Charles Taylor yahamwe n’ibyaha byo gufasha no gukangurira abandi gukora ibyaha bihohotera ikiremwa muntu, ubwicanyi, gusambanya ku ngufu hamwe n’iterabwoba.
Abatwara ibinyabiziga amahoni yari menshi i Freetown muri Sierra Leone bari mu birori, ariko ku ruhande rwa Liberia (…)

Agahinda ni kose ku Banyaliberia,ibyishimo byasabye abanya Sierra Leone nyuma y’uko Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruhamije ibyaha uwahoze ari umuyobozi w’igihugu cya Liberia.

Africaview dukesha iyi nkuru ivuga ko Charles Taylor yahamwe n’ibyaha byo gufasha no gukangurira abandi gukora ibyaha bihohotera ikiremwa muntu, ubwicanyi, gusambanya ku ngufu hamwe n’iterabwoba.

Abatwara ibinyabiziga amahoni yari menshi i Freetown muri Sierra Leone bari mu birori, ariko ku ruhande rwa Liberia umujinya wari wose.Ku ruhande rwa guverinoma ya Sierra Leone ntacyo yari yatangaza ku mugaragaro.

Senateri Johnson Sande, umuvugizi w’umuryango wa Charles Taylor yavuze byagaragaye ko Amerika n’Ubwongereza ni ukuvuga George Bush na Tony Blaire bageze ku cyo bashakaga.

Nyuma y’itangazwa ry’imyanzuro y’Urukiko ku mugaragaro urubanza ku isi yose mu bitangazamakuru uyu musenateri n’umujinya mwinshi yagize ati « Amerika izabiryozwa… »

Kuwa kane wa cyino cyumweru Urukiko rw’i La Haye rwavuze ko Taylor yahamwe n’ibyaha byo gufasha no gukangurira abandi gukora ibyaha bihohotera ikiremwa muntu, ubwicanyi, gusambanya ku ngufu hamwe n’iterabwoba byakorewe ahitwa Kono, Makeni et Freetown muri Sierra Leone. Iki cyemezo cyateye ubwumvikane buke hagati ya Sierra Leone na Liberia.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages