Umunyeshuri yatomboye indege mu bihembo byo muri tombola yakozwe n’abafatabuguzi bakoresha umurongo wa MTN mu gihugu cya Nigeria, ku wa 14 Ugushyingo 2012.
Uyu munyeshuri w’imyaka 27 asanzwe yiga mu ishami ry’ ubuganga n’ikoranabuhanga muri Kaminuza, azwi ku izina rya Ebube Essien Garricks nk’uko tubikesha urubuga chimpreports.com
Iyo ndege yatomboye ni Cessna 182T, ashobora guhitamo kuyihabwa cyangwa agahabwa amafaranga binganya agaciro.
Ushinzwe ubucuruzi muri MTN muri Nigeria, Larry Annetts yatangaje ko irushanwa ryakozwe mu buryo bwizewe, avuga ko mu itangira abantu batiyumvishaga ko indege yatangwa koko.
Ebube yishimiye cyane igihembo MTN yamuhaye avuga ati”mbonye impano y’impera z’umwaka”.



















TANGA IGITEKEREZO