00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuryango w’Abibumbye wiyemeje guhangana n’ibitero by’inyeshyamba ku Mujyi wa Goma

Yanditswe na

Théogène Ishimwe

Kuya 11 July 2012 saa 11:30
Yasuwe :

Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iratangaza ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri muri icyo gihugu zirimo kwerekeza mu Mujyi wa Goma kugirango zikome imbere ibitero by’abarwanyi ba M23 kuri uwo Mujyi.
Mr Roger Meece avuga ko Umuryango w’Abibumbye ugiye kurinda uduce twose dutuwe n’abaturage mu Burasirazuba bwa Congo.
Hagati aho hari umutangabuhamya wabwiye Radio Mpuzamahanga ya BBC, ko ingabo za Leta zigaruriye imijyi ibiri yari iherutse (…)

Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iratangaza ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri muri icyo gihugu zirimo kwerekeza mu Mujyi wa Goma kugirango zikome imbere ibitero by’abarwanyi ba M23 kuri uwo Mujyi.

Mr Roger Meece avuga ko Umuryango w’Abibumbye ugiye kurinda uduce twose dutuwe n’abaturage mu Burasirazuba bwa Congo.

Hagati aho hari umutangabuhamya wabwiye Radio Mpuzamahanga ya BBC, ko ingabo za Leta zigaruriye imijyi ibiri yari iherutse gufatwa n’inyeshyamba za M23.

Undi Umujyi witwa Kiwanja uherereye ku birometero 20 mu Majyaruguru ya Goma, nawo biravugwa ko wigaruriwe n’ingabo za Congo nyuma y’aho abarwanyi ba M23 bawuvuyemo.

N’ubwo Leta ya Kongo n’Umuryango w’Abibumbye barimo kwikanga ibitero by’inyeshyamba mu Mujyi wa Goma, abarwanyi b’umutwe M23 urwanya Leta ya Congo noneho baratangaza ko nta gitekerezo bafite cyo gufata Umujyi wa Goma, ahubwo ngo barashaka imishyikirano na Leta.
Leta ya Kongo n’Umuryango w’Abibumbye barimo gutangaza ko u Rwanda rurimo gutera inkunga inyeshyamba, ariko leta y’u Rwanda ikabihakana yivuye inyuma. Bikomeje gukekwa ko inyeshyamba hari inkunga ziri kubona ziva hanze.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru i Kinshasa, Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye Mr Meece yavuze ko byagaragaye ko abarwanyi bari bambaye imyambaro mishya ya gisirikare, ngo ibyo bikaba byerekana ko bafite igihugu cy’amahanga kibaha inkunga.

Yongeyeho ko hari abarwanyi ba M23 bavuze ko bamwe muri bo bavuga ururimi rw’Icyongereza, bikerekana ko atari kavukire ba Congo.

Guhera muri Mata abaturage ba Congo bagera kuri 200,000 bataye ingo zabo, harimo 20,000 bahungiye muri Uganda no mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages