Umuryango wa Minisitiri w’Intebe wa mbere wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrice Emery Lumumba, urifuza ko leta y’iki gihugu wayitera inkunga mu rubanza ku bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Lumumba.
Avugana na Radio Okapi ku wa 13 Ukuboza 2012, Roland Lumumba, umwe mu bana ba Lumumba, yagaragaje ko umuryango wa Lumumba wahaye agaciro ikibazo cya Lumumba utanga ikirego ubu bakaba bari mu ntangiriro zo kubona igisubizo.
Yavuze ko kuba baratangiye iyi nzira bitavuze ko igisubizo cyabonetse, bityo asaba ko leta yabafasha iki kibazo kigakemuka burundu. Ati "Twakwishimira ko bitaba igikorwa cy’umuryango gusa, ni amateka y’igihugu cyose."
Roland Lumumba anenga uburyo leta ya Congo yacecetse ku kibazo cya se, ati "Birantangaza kuba abayobozi bacu nta kintu bigeze bakora kuva ubwo Ababiligi bemeraga uruhare bagize. Dore igihe bakwiye kwirokora bakadushyigikira, tugakurikirana iki kibazo tukakigeza kure hashoboka."
Ku ruhande rwa Guverinoma ya Congo batangaza ko bahagurukiye gufasha umuryango wa Lumumba gukurikirana iki kibazo kigakurikiranwa mu butabera, nk’uko umuvugizi wa Guverinoma ya Congo Lambert Mende yabitangaje agira ati "Bizakorwa igihe nikigera."
Kugeza ubu ubutabera bw’u Bubiligi bwatangaje ko bwiteguye gukurikirana iby’urupfu rwa Lumumba kandi ko bubifitiye ubushobozi.
Raporo yakozwe na komisiyo yashyizweho n’Inteko ishinga amategeko y’u Bubiligi ishinja bamwe mu Babiligi uruhare mu rupfu rwa Lumumba, abenshi bakaba biganjemo abafite imyanya ikomeye mu bikorwa by’u Bubiligi.
Roland Lumumba avuga ko mu bo umuryango we waregeye uruhare mu rupfu rwa se harimo abari abapolisi, abanyapolitiki n’abandi bakoranaga na Congo ubwo Lumumba yicwaga.



















TANGA IGITEKEREZO