Umutwe w’aba Mai- Mai wigaruriye agace ka Mambasa mu gitondo cyo ku ya Gatandatu Mutarama 2013.
Amakuru dukesha Okapi.net avuga ko uyoboye uyu mutwe ataramenyekana, ukaba wigaruriye Mambasa, agace gaherereye mu mu majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Bunia, mu ntara y’Uburasirazuba.
Okapi ikomeza ivuga ko uyu mutwe w’aba Mai-Mai wigaruriye aka gace nyuma y’aho umwe mu basirikare ba FARDC yari avuye muri aka gace guhumuriza abaturage, anabasaba kwirinda ababatera baturutse muri Kivu y’amajyaruguru.
Abaturage bo mu gace ka Bunia, ubu bakaba bamaze kuva mu byabo bahunga intambara y’umutwe w’aba Mai-Mai.
Gen François Olenga umusirikare wa FARDC ubwo yari yasuye aka gace, yari yasabye umukuru w’umutwe w’aba Mai- Mai, Matata Banaloki, uzwi ku izina rya Cobra Matata, kuza kwifatanya n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa.
Imiryango itegamiye kuri Leta ikaba yari yabaruye abantu 14 batwitswe n’umutwe w’aba Mai Mai mu kwezi k’Ukuboza umwaka wa 2012.
Igihugu cya Congo Kinshasa kigira imyivumbagatanyo iturutse ahanini ku mitwe myinshi irwanya ubutegetsi. Ubu i Kampala mu Bugande hakaba harimo kubera imishyikirano hagati ya Congo Kinshasa n’umutwe wa M23, wigometse ku butegetsi, mu rwego rwo gushaka uko amahoro yagaruka mu burasirazuba bw’icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO