00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igice cya gisirikare cy’umutwe wa M23 kigiye guhindura izina

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 21 October 2012 saa 08:57
Yasuwe :

Umutwe wa M23 urwanya Leta ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangaje ko igice cya gisirikare cyawo kigiye kwitwa izina rishya.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru GulfNews, Umuyobozi w’umutwe wa M23, Jean Marie Runiga aratangaza ko ingabo z’umutwe wa M23 zigiye guhindura izina zikitwa Congolese Revolutionary Army (CRA) akaba ari Ingabo ziharanira impinduka muri Congo.
Runiga avuga ko noneho intambara igiye guhindura isura bitewe n’uko ubu bamaze kumenya ko ingabo za Congo FARDC (…)

Umutwe wa M23 urwanya Leta ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangaje ko igice cya gisirikare cyawo kigiye kwitwa izina rishya.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru GulfNews, Umuyobozi w’umutwe wa M23, Jean Marie Runiga aratangaza ko ingabo z’umutwe wa M23 zigiye guhindura izina zikitwa Congolese Revolutionary Army (CRA) akaba ari Ingabo ziharanira impinduka muri Congo.

Runiga avuga ko noneho intambara igiye guhindura isura bitewe n’uko ubu bamaze kumenya ko ingabo za Congo FARDC zaba ziri kwitegura imirwano mishya zizafatanya n’umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda.

Nyamara ku rundi ruhande, Leta ya Congo nayo yari yareze umutwe wa M23 ko ufatanya na FDLR mu guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, ari naho habarizwa imitwe myinshi irwanya Leta ya Congo.

Runiga ati ”twahoze tugira ngo ibiganiro twagiranaga na Leta ya Congo byari bigamije amahoro, none twamenye ko igisirikare cya Leta ya Congo kiri kwitegura imirwano mishya kinjiza n’abandi bantu bashya mu gisirikare”.

Runiga yemeza ko bahereye kuri ayo makuru nabo biteguye imirwano mishya.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages