00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutwe wa Raia Mutomboki ukomeje guhiga bukware Abanyarwanda muri Congo

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 11 September 2012 saa 02:07
Yasuwe :

Abanyarwanda baba mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje kwicwa urubozo n’umutwe wa Raia Mutomboki utifuza Umunyarwanda n’undi wese uvuga Ikinyarwanda ku butaka bwa Congo.
Uyu mutwe wa Raia Mutomboki bisobanuye ngo umwenegihugu nyawe, ugizwe n’AbanyeCongo bo mu bwoko bw’Abatembo, bihaye intego yo kumaraho Abanyarwanda baba muri Congo, cyane cyane abagize imiryango y’abarwanyi ba FDLR, aho abawugize bamaze guhitana benshi kandi bakoresheje intwaro gakondo (…)

Abanyarwanda baba mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakomeje kwicwa urubozo n’umutwe wa Raia Mutomboki utifuza Umunyarwanda n’undi wese uvuga Ikinyarwanda ku butaka bwa Congo.

Uyu mutwe wa Raia Mutomboki bisobanuye ngo umwenegihugu nyawe, ugizwe n’AbanyeCongo bo mu bwoko bw’Abatembo, bihaye intego yo kumaraho Abanyarwanda baba muri Congo, cyane cyane abagize imiryango y’abarwanyi ba FDLR, aho abawugize bamaze guhitana benshi kandi bakoresheje intwaro gakondo nk’imihoro, amacumu n’ibindi, ku buryo mu mashyamba ya Congo hamaze kumeneka amaraso menshi y’Abanyarwanda.

Bamwe mu batahutse mu minsi ishize bahunga Rahiya Mutomboke (Ifoto/Izuba Rirashe)

Ubwo ikinyamakuru Izuba Rirashe cyaganiraga na bamwe mu bahoze mu mutwe wa FDLR, nyuma bakaza gutahuka mu rwababyaye, bavuze ko mu mashyamba ya Congo hakomeje kubera amarorerwa ndetse ngo agace karimo Raia Mutomboki kuzuyemo ubwicanyi ndengakamere bwibasiye Abanyarwanda.

Emmanuel Bamporiki wahoze ari umurwanyi wa FDLR, nyuma akaza guhitamo gutaha, aho yageze mu Rwanda ku wa kabiri taliki ya 04 Nzeli 2012, yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko yabonye atakwemera kwicwa urubozo n’umutwe wa Raia Mutomboki, maze ahitamo gutaha, ati “Njyewe nabonye nta bundi bwinyagamburiro dufite, mbona umutwe wa Raia Mutomboki utantemera muri Congo, kandi atariho navukiye, mpita mfata icyemezo cyo gutaha”.

Uyu musore w’imyaka 20, ni umwana wa Major Murura nawe avuga ko yatashye mu minsi ishize, kuri ubu akaba ari i Mutobo mu kigo gifasha abahoze ari abarwanyi gusubira mu buzima busanzwe.

Bamporiki akomeza avuga ko umutwe wa Raia Mutomboki uteye ubwoba kandi ko abawugize nta mbabazi bagira, aha yagize ati “iyo bakubonye hafi yabo, aho wihishe, bahita bagutera icumu, cyangwa se baba bakugezeho bakagutemagura bakagusiga aho.”, akaba kandi yarakomeje avuga ko hari benshi bamaze guhitanywa n’uyu mutwe, nubwo atamenya umubare, ariko ngo abo aheruka n’umugore n’abana 4 bose baherutse gutemagurwa bihishe mu ishyamba.

Mugenzi we witwa Sergent Mwambutsa Jean Claude yabwiye iki kinyamakuru ko bigoye kurwanya uyu mutwe kuko bakugwa gitumo bakagutemagura kandi ko ariko kazi kabo ko kwirirwa bahiga Abanyarwanda n’abandi bavuga Ikinyarwanda, ibi bikaba bikomerera abagize imiryango y’abarwanyi ba FDLR, kuko ngo mu gihe baba bagiye kurwana n’indi mitwe ndetse n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC), Raia Mutomboki nayo isigara ihiga abagore n’abana babo.

Usibye abahoze ari abarwanyi ba FDLR barindwi baherutse gutaha taliki ya 4 Nzeli 2012, hashize igihe abahoze muri uyu mutwe wa FDLR baza ari benshi, bitandukanye na mbere y’ishingwa ry’umutwe wa Raia Mutomboki, ndetse n’abataha bakomeje kwemeza ko umutwe wa FDLR usigaranye abarwanyi mbarwa, kuko usibye abatashye kubera Raia Mutomboki, abandi nabo ngo bamaze gutatana, naho benshi mu basigaye mu mashyamba ya Congo ntibumva neza impamvu y’intambara barwana, dore ko bamwe bagiye ari abana abandi bakaba baravukiyeyo, bose bakaba bashukwa na bake bahunze u Rwanda bamaze kuruhekura mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Inkuru y’Izuba Rirashe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages