Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CIJ), rwategetse ubutegetsi bwa Senegal ko yaburanisha Hissène Habré cyangwa bakamwohereza kuburanishirizwa ahandi.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa intereneti rwa BBC, abacamanza b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha bategetse ko Senegal ifata imyanzuro ku iburanishwa ry’uwahoze ari perezida wa Chad.
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ni ishami ry’ubutabera ry’Umuryango w’Abibumbye, ruravuga ko Senegal yirengagiza kandi ikica amategeko mpuzamahanga, by’umwihariko amasezerano arwanya iyica rubozo.
Uru Rukiko ruratangaza ko Senegal itagomba kwitwaza impamvu z’amafaranga ngo ntishyire mu bikorwa inshingano zayo zo gutanga umusanzu w’ubutabera mpuzamahanga.
Ububiligi bwari buherutse gutanga ikirego mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ruvuga ko kuba Senegal itaburanisha cyangwa ngo itange mu zindi nkiko Habré ngo akurikiranwe ku byaha byakorewe inyokomuntu ari ukwica nkana amategeko mpuzamahanga.
Senegal, muri 2006 yari yemeye kuburanisha Habré ibisabwe n’Umuryango w’Afrika Yunze Ubumwe, ariko ibi ntibyigeze bishyirwa mubikorwa. Senegal ikaba yemeye ko igiye kuburanisha Habré, ariko ntiyigeze itangaza neza uburyo urubanza ruteguye.
Uyu wahoze ari umunyagitugu muri Tchad, hashije imyaka 21 ari mu buhungiro muri Senegal kuva aho ahirikiwe ku butegetsi.
Nk’uko itsinda rya Chad ry’ubucukumbuzi ryabigaragaje, ubutegetsi bwe bwahitanye abantu bagera kuri 40,000 biganjemo abanyepolitki batavugaga rumwe naw,e ndetse no mu moko atandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO