Giswaswa Evrard wigeze kuyobora Umurwa Mukuru w’u Burundi Bujumbura, ku wa 11 Werurwe 2013 yatawe muri yombi ashinjwa uruhare ku myubakire mibi y’isoko rikuru rya Bujumbura riheruka kwibasirwa n’inkongi.
Giswaswa ubu afungiye muri gereza nkuru ya Mpimba, akaba yarayigejejwemo ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere.
Urwego rwashinzwe gukora iperereza ku cyatumye isoko rya Bujumbura rishya ni rwo rwagaragaje ko Giswaswa hari uruhare yaba abifitemo, rusaba ko atabwa muri yombi. Uru rwego rumushinja kunyereza umutungo wa Leta mu isoko rya Bujumbura, n’ibindi byaha bibiri bijyanye n’imyubakire mibi y’iri soko.
Nyuma yo kubazwa mu gihe cy’amasaha atandatu mu biro bya parike, ni bwo hakozwe urupapuro rwo kumuhagarika akajyanwa muri gereza.
Ubwo yajyanwaga muri gereza, Giswaswa yagerageje kwanga kurira imodoka ya Polisi ariko ayinjizwamo ku ngufu. Yavugaga ko nta kintu azi ku byo ashinjwa akemeza ko ari ari ibyaha bamuhimbiye.
Giswaswa asanze muri gereza Horugavye Cyprien wari ukuriye sosiyete SOGEMAC yatunganyaga isoko rya Bujumbura mbere y’uko rishya, na we akaba yarafashwe ashinjwa kuritunganya nabi.
Nyuma yo kuvanwa ku buyobozi bw’Umujyi wa Bujumbura yayoboraga sosiyete ya Air Burundi itwara abantu mu ndege.



















TANGA IGITEKEREZO