00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwarindaga Kabuga yaburiwe irengero nyuma yo kumena ibanga

Yanditswe na

Jotham Ntirenganya

Kuya 9 July 2012 saa 02:10
Yasuwe :

Umusirikare uvugwaho kuba yararindaga Kabuga Félicien yarazimiye, bikekwako yaba yarishwe, nyuma yo kuvuga ko yamurindaga kandi bari bamubujeje ku gira uwo abibwira.
Uyu musirikare yari umwe mubandi benshi bakorera mu mutwe w’ingabo zidasanzwe zashyizweho, ariko zigomba gukorera mu bwihisho.
Uwo mutwe w’ingabo ushinzwe kurinda Kabuga Félicien ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Nk’uko The new vision dukesha iyi nkuru ibivuga, Kabuga agenera Leta ya Kenya nibura (…)

Umusirikare uvugwaho kuba yararindaga Kabuga Félicien yarazimiye, bikekwako yaba yarishwe, nyuma yo kuvuga ko yamurindaga kandi bari bamubujeje ku gira uwo abibwira.

Uyu musirikare yari umwe mubandi benshi bakorera mu mutwe w’ingabo zidasanzwe zashyizweho, ariko zigomba gukorera mu bwihisho.

Uwo mutwe w’ingabo ushinzwe kurinda Kabuga Félicien ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Nk’uko The new vision dukesha iyi nkuru ibivuga, Kabuga agenera Leta ya Kenya nibura miliyoni 400 z’amashilingi, nubwo Leta ya Kenya ivuga ko ibyo bintu itabizi.

Kabuga avugwa ho kuba ari umwe mu bantu bakongeje Jenoside muri 1994, Abatutsi barenga miliyoni bakahasiga ubuzima.

Uyu musirikare bita Michael Sarunei wari umwe mu barindaga Kabuga, nawe yateje ikibazo kuri Kenya ihakana gucumbikira abakoze Jenoside, kandi Amerika ikomeza kubiyishinja.

Umuvugizi wa Guverinoma ya Kenya Alfred Mutua mu kiganiro cyanyuze kuri televiziyo ya Kenya muri iyi minsi, yahakanye uruhare rwo kurinda Kabuga, akongeraho ko icyo kibazo cyarangiranye n’ubutegetsi bwa Kibaki muri 2002.

Mutua yongeye ho ati: “Aho Kabuga ari Leta ntaho izi, tugerageza gufatanya n’u Rwanda kugirango turebe ko twazamufata”. Gusa ubushakashatsi bwakozwe na televiziyo bwerekana ko Kabuga ari muri Kenya.

Inshuti za hafi za Sarunei zavuze ko yaburiwe irengero, nyuma yaho ku itariki ya 13 Gashyantare 2009 yavugaga ko arinda Kabuga.

Bakeka ko yishwe kuko yari yafashe amafoto ya Kabuga rwihishwa, kandi amwe muri ayo mafoto yanyuze kuri televiziyo.

Umunyamakuru Michael Munuhe nawe yaratotejwe ndetse aza kwicwa, ubwo yashakaga kwereka inzego z’ubutasi z’Amerika aho Kabuga aba.

Mugenzi wa Sarunei yaramubajije ati: “ Ko usigaye ufite amafaranga menshi uyakura ku mushahara wa gisirikare gusa?”. Nawe aramusubiza ati: “Nkorera umukire waturutse mu Rwanda, ampemba amafaranga menshi kuko Leta idashaka ko afatwa”. Sarunei yongeye ho ati : “ Uwo mugabo yitwa Kabuga”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages