Uwayoboraga inyeshyamba zirwanya Leta y’u Burundi ukekwaho kuba yarishe abantu barenga 36 mu gitero cyo mu mwaka ushize, yishwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko umwe mu bayobozi b’u Burundi yabivuze kuwa Gatanu ushize .
Carmel NDUWAYEZU bakunze kwita Mukono, azwiho kuyobora umutwe w’abigometse kuri Leta y’u Burundi, ukorera hagati y’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse yahoze ayobora undi mutwe witwaga FNL.
Leta y’u Burundi igaya cyane igitero Mukono yagabye mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Gatumba mu birometero 16 uvuye I Bujumbura mu mpera za 2011, aho abashyigikiye Leta ngo bakundaga kunywera .
Angola press dukesha iyi nkuru ivuga ko Umuyobozi w’ingabo z’u Burundi yavuze ko Mukono yiciwe mu mirwano yamuhuje n’ingabo za Congo mu Mujyi wa Uvira (muri Congo), ubwo ingabo za Mukono zari zubikiriye imodoka ya bus itwara abagenzi (ambushing) . Yongeraho ati :“yapfuye kuwa Gatatu, bucya umurambo we bawutugezaho ”.
Inzego z’ubutasi z’u Burundi zirega uwahoze ari Umuyobozi w’abarwanyi ba Agathon Rwasa kuba yihishe inyuma y’ibitero bikunze kubera muri iki gihugu. Rwasa ubarizwa muri Congo ahakana ibyo aregwa avuga ko Leta yica abantu ikabimuharabika.



















TANGA IGITEKEREZO