Igihembo Mo Ibrahim gihabwa umuntu uba yarahoze ari Umukuru w’Igihugu cya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara wayoboye yubahiriza amahame ya Demokarasi, muri uyu mwaka wa 2012 nta muntu uzagihabwa kuko nta muntu wabaye perezida muri Afurika wujuje ibisabwa.
"Uyu mwaka nta kandidatire yujuje neza ibisabwa twabonye." Uku ni ko abagize itsinda rireba ko abahatanira iki gihembo bujuje ibisabwa batangaje. Basobanuye ko uyu mwaka nta kiguzi cya Mo Ibrahim kizatangwa, mu gihe nyamara amategeko agenga itangwa ry’iki kiguzi avuga ko gitangwa buri mwaka.
Agaragaza ko mu bari bagaragaje ubushake bwo guhatanira iki gihembo nta wujuje ibisabwa, Mohammed Ibrahim watangije iki gihembo yagize ati "Ntituzivuguruza. Ntituri aha ngo tugaragaze ko ibintu ari byiza nyamara twitakariza icyizere."
Ubusanzwe utsindiye igihembo Mo Ibrahim ahabwa miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika atangwa mu gihe cy’imyaka icumi, hanyuma akajya ahabwa amadolari ibihumbi 200 buri mwaka ubuzima bwe bwose.
Ni ku nshuro ya gatatu iki gihembo kibuze ugitsindira kuva Mo Ibrahim gitangiye gutangwa. Umuryango Mo Ibrahim ugitanga uvuga ko kuva cyatangira gutangwa hari abantu batatu bagitsindiye b’intangarugero, ari bo Joaquim Chissano wabaye Perezida wa Mozambique wagitsindiye muri 2007, Festus Mogae wo muri Botswana watsindiye Mo Ibrahim muri 2008 na Pedro Verona Pires wayoboye Cap-Vert akaba yarahawe iki gihembo muri 2011.
Mohammed Ibrahim watangije iki gihemboni Umunyasudani ukorera ubucuruzi bw’ibijyanye n’itumanaho mu Bwongereza. Amakuru atangazwa na BBC avuga ko igihembo cye yagishyiriyeho kuzamura ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, mu rwego rwo kuzamura iki gice cy’isi ngo yabonaga kirangwa n’ubukene. Icyakora mu myaka itandatu ishize gitangiye bimaze kuba inshuro eshatu kitabona ugikwiye.



















TANGA IGITEKEREZO