Umugabo wo mu ntara ya Cibitoke mu Burundi yasambanyije inka, abaje kureba ibyo akora arabakubita ubu bakaba bari mu bitaro; afashwe n’abashinzwe umutekano avuga ko “nta kosa afite kuko ari inka ye.”
Hari ku mugoroba wo ku itariki ya kane Ukuboza 2012, ubwo uyu mushumba ubu uri mu buroko yari aragiye inka ku nkengero z’uruzi rwa Rusizi yabohaga imwe muri zo agatangira kuyisambanya.
Hashize umwanya umuntu watambukaga yaramumubonye agira ngo ari kuyibaga, maze aregera ngo arebe ibyo ari byo. Uyu mushumba yaketse ko aje kumutesha, maze amukubita inkoni amuvuna urutugu.
Undi wari wumvise induru y’ukubiswe yagiye nk’utabara, wa mushumba na we ahita amutera ibuye rimukomeretsa ku mutwe.
Gusa uyu mushumba yahise ava aho aragenda, aho aciye hose akagenda akubita abantu bamwegereye nk’uko ababibonye babivuga.
Abaturage baje gutabaza abapolisi baramushaka baramufata, ageze mu maboko ya Polisi yemera ko yasambanyije inka yari aragiye. Gusa yavuze ko nta cyaha yakoze kuko yasambanyije inka ye, icyakora Polisi yahise imuta muri yombi imushinja guhungabanya no gukora ibitandukanye n’umuco ari byo mu gifaransa bita “Atteintes aux mœurs.’’
Abakubiswe bari kuvurirwa mu bitaro bya Cibitoke, ubu abantu batari bake bakaba bibaza ibyari byabaye kuri uyu mushumba.



















TANGA IGITEKEREZO