Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Leta ya Congo Kinshasa, uyu munsi wabonye umuyobozi mushya wasimbuye Jean Marie Runiga uherutse kwirukanwa.
Mu nama yabahuje tariki ya 7 Werurwe 2013 i Bunagana, Bertrand Bisimwa umwe mu bari bagize CNDP na RCD Goma, ni we watorewe kuba umuyobozi mushya wa M23.
Bisimwa ubaye umuyobozi mukuru wa M23, ishingwaga yari ashinzwe itumanaho, kandi akaba asanzwe amenyerewe mu bikorwa bya politiki.



















TANGA IGITEKEREZO