Tariki ya 2 Nzeri 2012, yongeye kwibutsa abazungu batuye muri Zimbabwe umwaka wa 2,000 ubwo abarenga ibihumbi 4,000 bambuwe ubutaka na Perezida Robert Mugabe.
Radio ya Leta ya Zimbabwe, yatangaje ko inzego z’ubuyobozi muri iki gihugu, zasabye aba bazungu ko bidatinze bagomba gutanga ubu butaka ku banyagihugu b’Abirabura.
Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa Xinhua, avuga ko Martin Dinha ushinzwe ubutaka mu ntara zo hagati muri Zimbabwe, yatangaje ko abashinzwe umutekano bagiye gutangira igenzura muri iki gihugu, kandi ngo umuzungu usanganwa ubu butaka ku buryo butemewe n’amategeko akaba agomba kuzabwamburwa nta yandi mananiza, dore ko ngo usanga babufata ku buryo butemewe n’amategeko y’iki gihugu.
Dinha kandi yanenze bamwe mu banyapolitike ba Zimbabwe bagiye bakingira ikibaba aba bazungu, babonye ubutaka k’uburyo butemewe n’amategeko mu gihe hari abaturage b’iki gihugu bagombaga kuba babubyaza umusaruro.
Kugira ubutaka muri Zimbabwe udafite icyangombwa, bifatwa nk’icyaha gikomeye, ku buryo ushobora guhabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri.
Leta ya Zimbabwe, yatangije itegeko rishya ry’ubutaka mu mwaka wa 2,000, abazungu barenga ibihumbi 4,000 bakaba barambuwe ubutaka busubizwa abenegihugu, ari nabyo byaje gutuma Leta y’u Bwongereza ifatira iki gihugu ibihano byanatumye ifaranga rita agaciro ku buryo butigeze bubaho ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO