00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Iyubakwa rya Hoteli y’inyenyeri eshanu ryadindijwe n’umutekamutwe

Yanditswe na

Olivier MUHIRWA

Kuya 26 January 2012 saa 10:14
Yasuwe :

Mu gihe abantu bari biteze byinshi ku nyubako ya Hotel Ituze y’inyenyeri eshanu yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2012, ubu siko bimeze kuko havugwa umutekamutwe wadindije iyo nyubako.
Bijya gutangira
Mu mwaka wa 2004 nibwo Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yagize igitekerezo cyo kubaka Club Hotel Ituze y’inyenyeri eshatu, maze muri uwo mwaka Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu asaba uwari umuyobozi w’Intara ikibanza cy’ahahoze Village de Vacances.
Muri Nyakanga 2005 Inama ya (…)

Mu gihe abantu bari biteze byinshi ku nyubako ya Hotel Ituze y’inyenyeri eshanu yagombaga kurangira muri uyu mwaka wa 2012, ubu siko bimeze kuko havugwa umutekamutwe wadindije iyo nyubako.

Bijya gutangira

Mu mwaka wa 2004 nibwo Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yagize igitekerezo cyo kubaka Club Hotel Ituze y’inyenyeri eshatu, maze muri uwo mwaka Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu asaba uwari umuyobozi w’Intara ikibanza cy’ahahoze Village de Vacances.

Muri Nyakanga 2005 Inama ya Guverinoma yemeje ko Diyosezi ya Cyangugu ihabwa icyo kibanza ikiguze miliyoni zisaga 22, ndetse nyuma y’aho ikibanza kiza kongerwa.

Haje umushoramari

Mu mwaka wa 2008 nibwo imirimo yo kubaka iyi hoteli yubatswe mu Mudugudu wa Ntemabiti, Akagari ka Kamashangi mu Murenge wa Kamembe ku musozi wirengeye ahitegeye ikiyaga cya Kivu n’umujyi wa Bukavu muri Congo yatangiye, maze nyuma y’umwaka umwe haza umushoramari witwa Uzi Ben Simhon ukomoka mu gihugu cya Israel akaba n’umuyobozi wa Sosiyete UBY International (Rwanda) Ltd.

Uyu mushoramali yavugaga ko akunda cyane igihugu cy’u Rwanda ngo igitekerezo cyo gutangira ibikorwa bibyara inyungu mu Rwanda yakigize ubwo yazaga i Rusizi kureba ibyangijwe n’umutingito ari kumwe n’uwari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko Gatete Polycarpe; nibwo yabonanye n’umupadiri Evariste Nambaje ushinzwe umutungo muri Diyosezi ya Cyangugu, waje no kumugezaho uwo mushinga w’iterambere wo kubaka iyo Hoteli yari kuzaba iri ku rwego rw’inyenyeri eshatu.

Uyu mushoramari yemeranyijwe na Diyosezi ko bagiye gufatanya mu gushora imari mu buryo bungana, ariko aho kubaka Hoteli y’inyenyeri eshatu bakubaka iy’inyenyeri eshanu, ndetse iyi nyubako yari kuzayingayinga akayabo ka miliyoni cumi n’ebyiri z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga hafi miliyari zirindwi uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda.

Uko hoteli yari kuzaba iteye

Iyi Hoteli yari kuzaba ari nini igizwe n’ibyumba 110 bigezweho, muri byo harimo n’ibyari kuzaba bifite ubushobozi bwo kwakira umuryango ugizwe n’abantu bane. Ikigeretse kuri ibyo akaba ngo ari uko hoteli yari kuzaba igendanye n’ibihe tugezemo, kandi iri ku rwego rw’andi mahoteli agezweho aboneka mu Burayi n’ Amerika.

Iyi hoteli yari kuzaba yubatswe mu buryo bw’amagorofa agizwe n’ibice 7 (7 blocs) bikorerwamo imirimo yose isanzwe y’amahoteli. Ngo uretse ibyumba by’aho bafatira icyo kunywa no kurya, hari kuzaba hari ibyumba by’imikino n’imyidagaduro. Muri ibyo byumba hari kuzaba hanariho igishobora kwakira abantu bagera ku 1,200 bityo cyafasha nk’ababa baje kuhakorera inama ndetse n’ibindi bisa nkayo.

Mu bindi byari biteganyijwe ni ukorohereza mu ngendo ku bazajya babagana (transport), hakazaho n’uburyo bwo kwishyurira aho umuntu ari hose haba mu Rwanda cyangwa se mu mahanga. Hari no kuzajya hahora udushya dufasha abakiriya kuruhuka neza by’umwihariko abari kuzaba baje mu kiruhuko cyangwa se muri konji runaka.

Dore aho inyubako zadindiriye
Uzaba uri hejuru azaba yitegeye Bukavu n'ikiyaga cya Kivu n'Umujyi wa Kamembe

Aho byaje gupfira...

Uzi Ben Simhon ukomoka mu gihugu cya Israel akaba n’umuyobozi wa Sosiyete UBY International (Rwanda) Ltd, yagombaga kwishyura amafaranga yari amaze gukoreshwa kugirango uruhare rwe rungane n’urwa Diyosezi. Siko byaje kugenda ariko kuko uyu mushoramari yakomeje kwanga kuzana amafaranga, ariko mu nama idasanzwe yaje kwemera ko adashobora kubona ayo yasabwaga kugirango imari shingiro ingane babone gutangira ibikorwa bishya by’inyubako maze yemera kuzana ½ cyayo ariko nabwo ntibyaje gushoboka kuko yatanze sheki zitazigamiye mu yo yagombaga kwishyura.

Umushoramari yaje gutabwa muri yombi

Nyuma yo gutanga ayo masheki atazigamiwe yaje kuregwa na Diyosezi ya Cyangugu maze atabwa muri yombi aranafungwa, ariko ari ku itariki 10 Gashyantare 2010 uwamwunganiraga asaba ubushinjacyaha ko bwamureka akajya gusinya ko yemeye ko uruhare rwe mu gushora imari rutagihari ari nako byaje kugenda, Diyosezi nayo yemera guhara indishyi yaregeraga muri urwo rubanza nk’uko bigaragara mu nyandiko IGIHE.com dufitiye kopi.

N’ubwo uyu mushoramari ariko yemeye gukura akarenge muri Hotel Ituze, ntibyabujije inzego z’ubutabera kumukatira gufungwa amezi ane ndetse agatanga n’ihazabu y’ibihumbi 300 nyuma yo kwemera icyaha no gusaba imbabazi, nk’uko bigaragazwa n’inyandiko ndangiza rubanza dufitiye kopi. Iki cyaha cyo gutanga inyandiko mvunjafaranga itazigamiwe gihanwa n’ ingingo ya 435 y’igitabo cy’amategeko ahana.

Inzego z’u Rwanda se zibivugaho iki?

Uyu mushoramari Uzi Ben Simhon kandi akurikiranywe n’inkiko z’iwabo muri Israel ku bibazo byo kuba yaranyereje umutungo nabyo nk’uko bigaragazwa n’inyandiko dufitiye kopi, kuko ubu ashakishwa n’ubutabera bwaho ariko ku ruhande rw’u Rwanda ngo ntacyo babiziho nk’uko Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yabitangarije IGIHE.com.

Naho Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere ushinzwe ibikorwa by’Ubucuruzi Akamanzi Claire yatangaje ko mu kwemerera abashoramari b’abanyamahanga batita ku mari shingiro yabo, ko ahubwo bita ku kureba koko niba ibyo umushoramari aba ateganya gukora abigeraho byamunanira akabireka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe ubukungu Habyalimana Marcel we yatangarije IGIHE.com ko imirimo yo kubaka iyi Hoteli iteganyijwe gukomeza mu gihe cya vuba, kuko Diyosezi Gatolika ya Cyangugu irimo gushaka abandi bafatanyabikorwa kugirango imirimo irangire.

Diyosezi ya Cyangugu se yo ivuga iki?

Padiri Evariste Nambaje ushinzwe umutungo muri Diyosezi ya Cyangugu, yatangarije IGIHE.com ko biteguye gukomeza kubaka iyi hoteli kuko kuri ubu hari abashoramari bitwa WESPICC biteguye gukorana hakaba hari n’abandi bagishakisha ku buryo uhereye ubu nyuma y’imyaka ibiri iyi hoteli izaba imaze kuzura, ni ukuvuga mu mwaka wa 2014.

Padiri Evaliste Nambaje

Iyi Hotel Ituze igihe izaba imaze kuzura yitezweho byinshi kuko uturere tugize Intara y’Iburengerazuba dukungahaye kuri byinshi biganisha ku bukire, by’umwihariko akaba ari n’uduce tuberanye n’ubukerarugendo ahanini hashingirwa ku bintu byinshi nyaburanga bihaboneka, hatirengagijwe n’amateka yakunze kuhavugwa, umuco, imvugo, inkomoko z’amazina y’ahantu ubwaho n’ibindi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages