00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro : Abahatuye batanze miliyoni 340 mu kigega cy’ Agaciro Development Fund

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 5 September 2012 saa 10:38
Yasuwe :

Abaturage b’ Akarere ka Rutsiro batanze miliyoni zisaga 340 z’amafaranga y’u Rwanda mu gikorwa cyo gutanga umusanzu mu kigega cy’Agaciro Development Fund.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard avuga ko n’ubwo baje ku mwanya wa 30 mu mihigo y’Uturere, afitiye abaturage icyizere kuko badacika intege, kuko umwanya babonye wabatumye bashaka igisubizo bihamye kugira ngo batazasubira inyuma.
Jabo Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, yatangaje ko (…)

Abaturage b’ Akarere ka Rutsiro batanze miliyoni zisaga 340 z’amafaranga y’u Rwanda mu gikorwa cyo gutanga umusanzu mu kigega cy’Agaciro Development Fund.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard avuga ko n’ubwo baje ku mwanya wa 30 mu mihigo y’Uturere, afitiye abaturage icyizere kuko badacika intege, kuko umwanya babonye wabatumye bashaka igisubizo bihamye kugira ngo batazasubira inyuma.

Jabo Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, yatangaje ko AKarere ka Rutsiro gafite ubushake bwo kuzaza ku myanya ya mbere mu mihigo itaha, yavuze ko ari ko Karere muri iyi Ntara mu gutanga umusanzu wo mu kigega Agaciro Development Fund bigaragaza imyumvire myiza y’abaturage batuye Akarere.

Jabo yabasobanuriye ko kuba barabonye umwanmya wa 30 bakwiye kumva ko uko bahiga ariko n’abandi bahiga, ko nta n’abakiryama muri iki gihugu, bityo ko bakwiye gukaza umurego, abaturage bakagira umuco wo kubyuka kare bajya ku murimo kandi bakaryama batinze ariko bahugiye ku bibateza imbere.

Yasabye umuyobozi w’Akarere gufata imihigo yose akayohereza mu tugari mu midugudu no mu mirenge, mu rwego rwo gufasha abaturage kumenya no gusobanukirwaibyo basabwa mu mihigo. Ibi bakajya babiganiraho mu gihe bari mu nama bikazabafasha kwesa imihigo.

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi nawe ureberera Akarere ka Rutsiro muri Guverinoma, yashimiye abaturage b’Akarere ka Rutsiro nyuma yo gutanga amafranga arenga miliyoni 340.

Kamanzi ababwira ko n’ubwo Akarere kaje ku mwanya wa 30 ngo ariko mu manota bigaragaza ko kari kumwe n’utundi turere. Avuga ko n’ubwo byatewe n’abafatanyabikorwa batujuje ibyo biyemeje kuri ubu bizakosorwa bagakora n’abatabatenkunga.

Minisititi Kamanzi yagize ati: “Kugira ngo buri gihugu gitere imbere ni uko buri munyarwanda abigiramo uruhare”, yavuze ko n’ubwo bagaragaje ipfunwe ry’uko bataje ku mwanya wa mbere, ngo iryo pfunwe ni iry’uko batsitayeho gato, ariko ngo bigaragara ko bakoze cyane mu gihe bahiganwe n’abandi benshi.

Yasobanuye ko ikigega cy’Agaciro Development Fund, impamvu cyagiyeho ari uguha agaciro ubunyarwanda, bituma bakomeza kwihesha agaciro.

Yavuze ko iki kigega ari igikorwa kizafasha u Rwanda no mu gihe kizaza ati"Ni ukuvuga abana bacu ndetse n’abuzukuruza kugera ku buvivi". Yongeyeho ko ari ugufasaha ingengo y’imari kuko ariyo abantu baheraho bubaka imihanda, amavuriro, imigezi n’ibindi bikorwa by’iterambere rirambye.

Yabasabye gushyigikira ko ibyo bashaka kugeraho byose babigiramo uruhare nk’abanyarwanda, ntawe uhejwe. Yabasabye kudategereza abaterankunga, ngo ahubwo bakora inkunga ikaza yuzuza ibyo bigereyeho ku giti cyabo.

Yibukije abaturage ko gushyigikira Ikigega Agaciro Development Fund bigomba kujyana n’ubushake hamwe n’ubushobozi bwa buri muntu wese, nta gahato cyangwa kwimwa serivisi runaka ku muntu utagize icyo ashyiramo.

Ikigega Agaciro Development Fund kuva cyatangiwa kimaze gutangwamo amafranga arenga miliyari zirindwi zatanzwe n’abanyarwanda n’abanyamahanga bakunda u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages