00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore bo mu cyaro bari mu buhinzi basabiwe umwihariko mu kugera kuri serivisi z’imari

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 December 2025 saa 06:51
Yasuwe :

Inzego zitandukanye zasabye ko abagore bo mu cyaro by’umwihariko abari mu rwego rw’ubuhinzi baherekezwa binyuze mu kubaha ubumenyi no kuboroherezwa kugera kuri serivisi z’imari mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Byagarutsweho mu biganiro byahuje inzego zitandukanye, imiryango mpuzamahanga n’imiryango itari iya Leta. Byagarukaga ku mbogamizi abagore bari mu buhinzi bagihura nazo n’uburyo zakemurwa mu rwego rwo kubateza imbere.

Umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore, UN Women Rwanda, Tikikel Tadele Alemu, yavuze ko guteza imbere umugore uri mu buhinzi ari intambwe nziza ku kugera ku kwihaza mu biribwa kandi n’abagore bakabigiramo uruhare.

Ati “Ibi bishimangira ko kubakira ubushobozi abagore ari ikintu cy’ibanze mu guteza imbere ukwihaza mu biribwa, kwigira no kugira ubuzima bwiza nubwo hari ibibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere n’ibibangamira ubukungu.”

Yashimangiye ko u Rwanda rwakoze byinshi mu guteza imbere umugore mu nzego zitandukanye kandi ko no mu buhinzi rukomeje gushyiramo nubwo hakenewe kuzamura uko bagera ku mari.

Ati “Dukeneye kuzamura uburyo bagera ku nguzanyo, serivisi z’ubwishingizi na serivisi z’imari mu guteza imbere ubukungu no kwigira kw’igihugu mu kwihaza mu biribwa.”

Yashimangiye ko gukemura ibibazo abagore bari mu buhinzi bahura na byo hakenewe ingamba zihuriweho kandi ziteza imbere abagore bari mu buhinzi.

Umuyobozi Wungirije w’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuhinzi n’ibiribwa (FAO), Placide Nshuti Kanyabujinja, yavuze ko uyu muryango ugira uruhare mu gukemura zimwe mu mbogamizi abagore bahura nazo umunsi ku wundi.

Yerekanye ko mu 2023 hatangijwe umushinga uhuriweho n’amwe mu mashami ya Loni akorera mu Rwanda mu gufasha umugore wo mu cyaro uri mu buhinzi kuba yatera imbere. Uyu mushinga wageze ku bagore 9.000 hirya no hino mu gihugu.

Yakomeje ati “Hakenewe kongerwa amahirwe, ubushobozi kugira ngo umugore yigishwe uburyo bwo guhinga no kugera ku mari. Hari uburyo usanga bikigoye kubera ko adafite ingwate. Ikindi ni ukumenya kubyaza amahirwe iyo mari abonye, ni ukuvuga kumwigisha ibijyanye n’ubumenyi mu miyoborere.”

Ku ruhande rw’abagore, Uwamahoro Jeannette wo mu Karere ka Ngoma, yavuze ko abagore bo mu cyaro bakeneye guhabwa ubumenyi ku ikoreshwa ry’imari n’uburyo bakwiteza imbere binyuze mu buhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi wa IFAD mu Rwanda, Dagmawi Habte-Selassie, we yavuze ko impamvu abagore bashobora kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuhinzi kurusha abagabo.

Ati “Iyo ubuhinzi buba ari irushanwa, abagore bakwiruka byikubye inshuro ebyeri kurusha abagabo. Igihe kirageze ngo tubahe intangiriro nziza n’inkweto nziza kurushaho.”

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworonzi, Ingabire Chantal, yashimangiye ko abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga bahawe urubuga mu buhinzi nubwo hakiri imbogamizi ku bo mu cyaro.

Ati “Abagore by’umwihariko abo mu bice by’icyaro n’urubyiruko bakomeje guhura n’imbogamizi zibabuza kugera ku mari, isoko, ikoranabuhanga n’amahirwe y’ubuyobozi mu rwego rw’ubuhinzi.”

Yakomeje agaragaza ko mu bikwiye kurushaho kwitabwaho ari ukureba uko hasarangwanywa amahirwe yo kugera ku mari by’umwihariko ku bagore n’urubyiruko kandi inzego zose zigasenyera umugozi umwe.

Umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore, UN Women Rwanda, Tikikel Tadele Alemu, yavuze ko guteza imbere umugore uri mu buhinzi ari intambwe nziza ku kugera ku kwihaza mu biribwa
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworonzi, Ingabire Chantal, yashimangiye ko abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga bahawe urubuga mu buhinzi nubwo hakiri imbogamizi ku bo mu cyaro
Hagaragajwe ko abagore bo mu cyaro bakwiye guherekezwa
Urwego rw'Abikorera rwagaragaje ko abagore bakwiye guhabwa ubumenyi mu gukoresha imari no kuyibyaza umusaruro
Ku ruhande rw’abagore, Uwamahoro Jeannette wo mu Karere ka Ngoma, yavuze ko abagore bo mu cyaro bakeneye guhabwa ubumenyi ku ikoreshwa ry’imari
Umuyobozi Wungirije w’ Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe ubuhinzi n'ibiribwa (FAO), Placide Nshuti Kanyabujinja, yavuze ko uyu muryango ugira uruhare mu gukemura zimwe mu mbogamizi abagore bahura nazo
Abitabiriye ibiganiro bagiye batanga ibitekerezo bigamije gufasha mu gukemura ibibazo byugarije abagore bari mu buhinzi
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’uburinganire no kongerera ubushobozi abagore muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ngayaboshya Silas, yasabye inzego gushyira hamwe mu gukemura ibibazo bicyugarije abagore
Abagore bo mu cyaro bari mu buhinzi basabiwe umwihariko mu kugera kuri serivisi z’imari

AMAFOTO: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages