Ubu butumwa yabutangiye mu Nama Nyunguranabitekerezo y’Akarere ka Kicukiro, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza 2025, ubwo yashimangiraga ko inshingano yabo y’ibanze ari ugusobanurira abaturage gahunda za Leta kugira ngo bazishyire mu bikorwa uko bikwiye.
Umuyobozi w’Umujyi yagaragaje ibibazo bikwiye kwitabwaho n’aba bayobozi birimo isuku ku mubiri, mu ngo, aho batuye, ahahurira abantu benshi, mu bigo by’amashuri n’ahandi.
Hari kandi ikibazo cy’imyubakire y’akajagari aho usanga bigirwamo uruhare runini n’abayobozi mu nzego zo hasi.
Mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo, Umujyi wa Kigali watangiye kwifashisha amashusho ya satellite hagenzurwa imyubakire.
Nko mu gihe cy’igerageza gusa zari zafashije mu kubona inzu 4.800 zubatswe mu buryo budakurikije igishushanyo mbonera.
Kenshi hari aho usanga bafite ibyangombwa byo kubaka bagakora ibinyuranye n’ibyo bemerewe n’abubaka nta byangombwa bafite.
Dusengiyumva aheruka gushimangira ko gukoresha ikoranabuhanga bizatuma habaho uburyo bwo gukorera mu mucyo no kurwanya ibyuho bya ruswa byakundaga kuboneka mu myubakire.
Ati “Umuturage nta mahitamo afite yo gutanga amafaranga ya ruswa. Ikoranabuhanga ntirirya ruswa, ntiryita kuwo uri we, turizera ko rizagabanya ibi byuho bya ruswa byagaragaraga mu bayobozi b’inzego z’ibanze.”
Ubushakashatsi kuri ruswa mu 2025 bwagaragaje ko serivisi zijyanye no gushaka ibyangombwa byo kubaka byatanzwemo ruswa ku rugero rwa 22,9% mu 2025 bivuye kuri 36,6% mu 2024.
Muri ibi biganiro kandi yanagarutse kuri site z’imiturire zakaswe ariko zikaba zitubakwa, ibishobora guteza Umujyi wa Kigali isuku nke.
Yongeye kandi no kwibutsa abayobozi b’inzego z’ibanze kwita ku kijyanye n’imisoro itishyurwa uko bikwiye yaba iy’umutungo utimukanwa, umusoro ku bukode bw’inzu n’indi.
Mu bundi butumwa aba bayobozi basabwe kumva icyerekezo cy’Umujyi mu miturire, mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange no kubisobanurira abo bayobora, gutanga amakuru ku gihe y’ibibera aho bayobora bigafasha inzego zitandukanye mu gukumira icyaha kitaraba n’ibindi.








Ibitekerezo 0