00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rutsiro: Abantu umunani bafunzwe bakekwaho uruhare mu bujura bw’Ibendera ry’Igihugu

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 19 January 2026 saa 08:38
Yasuwe :

Abantu batandatu bo mu Karere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho uruhare mu bujura bw’Ibendera ry’Igihugu ryibwe ku nshuro ya kabiri.

Iri bendera ryari ku Biro by’Akagari ka Ruhingo mu Murenge wa Gihango, mu Karere ka Rutsiro. Kugeza ubu abaryibye ntibaramenyekana.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubu bujura bwamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 18 Mutarama 2026.

Bibaye mu gihe iri bendera ryaherukaga kwibwa tariki 14 Nyakanga 2025, ndetse uwari waritwaye akabyiyemerera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Rutayisire Deogratias yabwiye IGIHE ko iri bendera ryibwe.

Ati “Kuva twamenya amakuru ko ryibwe n’ubu turacyari gushakisha, hari abaturage batandatu ku ikubitiro batawe muri yombi hiyongeraho n’abandi babiri barimo n’uwaherukaga kuryiba bose bafunzwe.”

Yakomeje asaba abaturage kumva ko ari inshingano zabo kurinda ibirango by’Igihugu, no kurushaho kwicungira umutekano.

Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango.

Ibiro by'Akarere ka Rutsiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages