Iri bendera ryari ku Biro by’Akagari ka Ruhingo mu Murenge wa Gihango, mu Karere ka Rutsiro. Kugeza ubu abaryibye ntibaramenyekana.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko ubu bujura bwamenyekanye ku mugoroba wo ku wa 18 Mutarama 2026.
Bibaye mu gihe iri bendera ryaherukaga kwibwa tariki 14 Nyakanga 2025, ndetse uwari waritwaye akabyiyemerera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Rutayisire Deogratias yabwiye IGIHE ko iri bendera ryibwe.
Ati “Kuva twamenya amakuru ko ryibwe n’ubu turacyari gushakisha, hari abaturage batandatu ku ikubitiro batawe muri yombi hiyongeraho n’abandi babiri barimo n’uwaherukaga kuryiba bose bafunzwe.”
Yakomeje asaba abaturage kumva ko ari inshingano zabo kurinda ibirango by’Igihugu, no kurushaho kwicungira umutekano.
Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihango.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!