Nyuma y’uko Alexandre Niyonzima, umusore w’imyaka 20 ahitanywe n’amazi y’ikiyaga cy’igikorano giherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, Polisi irakangurira abantu kudapfa kwishora mu biyaga kuko bashobora kuhasiga ubuzima.
Urubuga rwa interineti rwa Polisi dukesha iyi nkuru rutangaza ko iki kiyaga cya Nyarutarama kimaze guhitana ubuzima bw’abagera kuri 15 muri uyu mwaka.
Aba baguye muri iki kiyaga bagwiriyemo abana bagwamo mu gihe abarezi babo baba bahugiye mu yindi mirimo, Polisi ikaba iburira abantu bose ko ikiyaga cya Nyarutarama kitaberanye no kogerwamo bityo bakaba bakwiye kucyirinda.
Abaturage kandi barasabwa ko mu gihe bagiye koga bagomba kuba bambaye amajire yabugenewe mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo.
Polisi ikomeza isaba abafite ibidendezi byogwamo (swimming pools) gufata ingamba zo gucunga umutekano wabyo kuko na byo bihitana ubuzima bw’abantu.



















TANGA IGITEKEREZO