00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

17 mu gukurikirana imashini zikoreshwa kwa muganga

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 15 November 2012 saa 09:23
Yasuwe :

Ku nshuro ya mbere Ishuri Rikuru ryigisha ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (IPRC) Kicukiro, ryasohoye abanyeshuri 17 barangije imyaka itatu mu ishami ryiga ibyo gusana imashini zikoreshwa kwa muganga (Biomedical Engineering Technician).
Eng. Namuhungu Théogène, umuyobozi w’agateganyo w’ikigo gishinzwe ibikoresho byo kwa muganga n’abashinzwe ikoranabuhanga mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yatangaje ko abarangije bazafasha mu kuzamura ibikorwa by’ubuzima. Ati”abasohotse bazagenzura (…)

Ku nshuro ya mbere Ishuri Rikuru ryigisha ubumenyingiro n’ikoranabuhanga (IPRC) Kicukiro, ryasohoye abanyeshuri 17 barangije imyaka itatu mu ishami ryiga ibyo gusana imashini zikoreshwa kwa muganga (Biomedical Engineering Technician).

Eng. Namuhungu Théogène, umuyobozi w’agateganyo w’ikigo gishinzwe ibikoresho byo kwa muganga n’abashinzwe ikoranabuhanga mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yatangaje ko abarangije bazafasha mu kuzamura ibikorwa by’ubuzima.

Ati”abasohotse bazagenzura bakurikirane imashini zo kwa muganga kuva zikiri nshya. Mu gihe zigize ikibazo bazisane bamenye ubuzima bwazo bwa buri munsi”.

Bazajya basana izoroheje, zirimo izigenzura ikinya n’izindi zo muri Laboratwari, ariko imashini zo mu bwoko bwa CT-Scan zireba mu mubiri imbere, amazi ari mu mitsi, iza MRI zifasha kureba ibibazo byo mu bwonko ntibafite ubushobozi bwo kuzikora, kuko zo zisaba abo mu nganda bafite ubumenyi bwisumbuyeho.

N’ubwo ariko harangije 17 haracyari imbogamizi, kuko abo bonyine batabasha kugenzura mu bitaro bisaga 47 byo mu Rwanda, kandi hagenda hiyongera ibindi bitaro n’ibikoresho bijyanye n’iterambere.

Umuyobozi mukuru w’ishuri rya IPRC, Eng. Mulindahabi Diogène, yatangaje ko aba banyeshuri ari aba mbere bahawe impamyabushobozi mu ishami rya Biomedical Engineering Technician.

Aba banyeshuri bari basanzwe mu kazi ku bitaro bitandukanye. Amasomo barangije azabafasha mu kugenzura ibyuma bikoreshwa kwa muganga.

IPRC itangaza ko uyu mwaka hatangiye abanyeshuri biga iminsi yose mu gihe hari hashize imyaka itatu higa abaturutse mu bitaro bitandukanye, bakiga igihe cy’amezi abiri buri gihembwe bagasubira mu kazi.

Bagenzi babo 20 bari mu mwaka wa kabiri bahawe impamyabushobozi z’icyiciro cya kane cy’amasomo yabo.

Eugene Ngwijabanzi, umunyeshuri warangije ukorera mu bitaro bya Nyamata, yavuze ko ubumenyi bahawe buzabafasha kumenya igihe imashini yakorewe ,igihe igomba kumara ikora n’ubuzima bwazo bwa buri munsi. Yemeza ko babonye ubumenyi bw’ibanze mu gukoresha imashini zitandukanye zo kwa muganga.

Ibirori byitabiriwe n’uhagarariye Ambasade y’Abanyamaka mu Rwanda, abayobozi baturutse mu bihugu by’Uburayi, abaterankunga bafashije IPRC gutanga ubumenyi barimo Engeneering Word Health, GE Foundation n’abandi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages