00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

2012: Ubukerarugendo bwagize impinduka nziza mu bikorwaremezo no mu bufatanye na EAC

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 18 February 2013 saa 02:40
Yasuwe :

Ikigo cy’Iterambere mu Rwanda RDB kiratangaza ko ubukerarugendo bwinjirije igihugu amafaranga menshi, abashoramari na bo bariyongera, ibikorwa mu guteza imbere ubukerarugendo biriyongera hanajyaho imikoranire n’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse na serivisi zo gutwara abantu mukirere ziriyongera.
Rwigamba Rica, umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, avuga ko ubukerarugendo bwateye imbere kubera ibikorwa bitandukanye byagiye bigerwaho muri uru rwego. Avuga (…)

Ikigo cy’Iterambere mu Rwanda RDB kiratangaza ko ubukerarugendo bwinjirije igihugu amafaranga menshi, abashoramari na bo bariyongera, ibikorwa mu guteza imbere ubukerarugendo biriyongera hanajyaho imikoranire n’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse na serivisi zo gutwara abantu mukirere ziriyongera.

Rwigamba Rica, umuyobozi w’ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, avuga ko ubukerarugendo bwateye imbere kubera ibikorwa bitandukanye byagiye bigerwaho muri uru rwego. Avuga ko hubatswe ikiraro gituma abakerarugendo baabsha kureba ibyizwa bya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe (Canopy Walk Way), hanatunganywa uruhererekane rw’imisozi igabanya imigezi yisuka mu ruzi rwa Nil n’iyisuka mu rwa Congo (Crête Congo). Ikindi ni uko ngo hatashywe amahoteli mashya hakanubakwa andi.

Ikiraro gituma abantu bareba ibyiza bya Nyungwe ni kimwe mu bikorwa remezo abakerarugendo bakoresha mu gusura u Rwanda

Rwigamba avuga ko hazakomeza kongerwa ingufu mu bikorwa biteza imbere ubukerarugendo, mu kubaha serivisi nziza no kunoza ishoramari mu bikorwa biteza imbere ubukerarugendo ku bufatanye n’abikorera.

Karera Denis, umwe mu bafatanyabikorwa ba RDB uhagarariye ihuriro ry’abanyamahoteli mu Rwanda, yadutangarije ko mu rwego rw’Akarere ka Afurika y’Uburasirazuba (EAC) Leta n’abikorera bakomeje gukorana mu guteza imbere ubukerarugendo.

Quatar Airways ni imwe mu masosiyete atwara abantu mu ndege yatangiye gufasha mu bukerarugendo muri 2012

Karera avuga ko sosiyete nshya zitwara abantu mu ndege zaje gukorera mu Rwanda no mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zirimo nka Qatar Airways na Turikish Airlines. Ati “Si mu Rwanda gusa zikorera kuko iyo zivuye i Kigali zerekeza mu duce two mu karere bikagaragaza imikoranire myiza na bo.”

Mu bindi byakozwe ni uko amahoteli yo mu Rwanda yahawe inyenyeri, mu gihe ayo mu karere yari yarabigezeho mbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages