Impinja 34, bavukiye mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali kuri Noheli y’umwaka wa 2012, ku munsi Mukuru wa Noheli aho Abanyarwanda n’isi yose bizihizaga umunsi mukuru w’ivuka rya Yezu Kirisitu.
Kizenguruka mu bitaro bibarizwa muri Kigali, ikinyamakuru The New Times kuri Noheli (25 Ukuboza 2012) cyagaragaje ko mu bana bavutse 13 ari abakobwa.
Ibitaro byasuwe n’iki kinyamakuru harimo CHUK, Ibitaro byitiriwe umwami Faisal, Ibitaro bya Muhima, Ibitaro bya Polisi bya Kacyiru, Ibitaro bya Kanombe n’ivuriro rya La Croix du Sud.
Ababyeyi baganiriye n’iki kinyamakuru bavuga ko batewe ibyishimo no kubyara ku munsi uzwi cyane nka Noheli, bagaragaza ko bibongerera ibyishimo.
Mukantabana Gloria ukomoka mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, yabwiye the New Times kimusanze aho yabyariye muri CHUK ko n’ubwo yabyaye abazwe ari ibyishimo byinshi kubyara ku munsi mukuru wa Noheli.
Uyu mubyeyi w’imyaka 32, ati "Ubusanzwe biba ari ibyishimo ku mugore gutanga ubuzima [kubyara], ariko ikirenze kuri ibi ni uko nabyaye umuhungu wanjye kuri Noheli. Mu by’ukuri nta kindi nasaba."
Umunsi mukuru wa Noheli abenshi bawita ’umunsi w’abana’, kuko ari n’umunsi ushingiye ku ivuka rya Yezu Kirisitu abakirisitu bemeramo umukiza n’umucunguzi w’abantu.



















TANGA IGITEKEREZO