00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

70% b’abana baba mu bigo bibarera biyitirira ubupfubyi

Yanditswe na

Chantal Uwizeyimana

Kuya 5 April 2013 saa 02:33
Yasuwe :

Raporo yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana (NCC), iragaragaza ko hari icy’icyiro cy’abarererwa mu bigo by’impfubyi kandi atari zo, ku buryo abagera kuri 70% basanze bafite ababyeyi.
Ibyo ni ibyavuzwe na Ndagijimana Gatuku Aloys Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no gusubiza impfubyi mu miryango muri NCC ku wa 4 Mata 2013, ubwo yerekanaga imbogamizi bahura nazo mu kurengera uburenganzira bw’abana bakaza gusanga hari icyiciro cy’impfubyi zibyiyitirira.
Muri gahunda yo (…)

Muri gahunda yo gusubiza abana b’impfubyi mu miryango, haje kugaragara ko hari ababyiyitirira bitewe n’impamvu z’ubukene, ariko n’ubwo ari ikibazo giteye impungenge kizatuma benshi babona aho kuba, hanyuma 30% basigaye bagashakirwa indi miryango yemerara kubarera.

Murenzi Alexis Perezida w’abana ku rwego rw’igihugu yatangarije IGIHE ko yishimira uburyo Leta ikomeje kubitaho mu guteza imbere uburenganzira bwabo, n’ubwo hakigaragara imbogamizi bizagenda zikemuka.

Gahunda yo gushyira mu bikorwa amahame agenga uburenganzira bw’abana, ndetse n’ibyifuzo byabo ni yo yari yahuje Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) n’ibindi bigo bya Leta bifite aho bihurira na yo nk’Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije (REMA), Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB), Minisiteri y’Ubuzima, iy’Uburezi n’ibindi.

Mu gushyira mu bikorwa uburenganzi bw’abana NCC na MIGEPROF, bagendera ku byifuzo biva mu nama ngaruka mwaka y’abana, ariko kugira ngo bigende neza babanza kureba ibyiciro barimo, kuko hari aba abafite ababyeyi, abatabafite, ababa mu mihanda, ababa mu bigo by’impfubyi n’abandi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages