Kuri ubu umwaka wa 2012 ugenda ugana ku musozo, imibare ya Polisi igaragaza ko mu Rwanda abantu 87bishwe n’abo bashakanye bitewe n’ibintu bitandukanye byiganjemo imitungo.
Ishami rishinzwe gukumira ihohoterwa ribera mu ngo muri Polisi y’u Rwanda, rivuga ko imfu nk’izi mu mezi icumi ashize zahitanye abantu 87 mu gihugu hose kandi ko iyi mibare ishobora kwiyongera mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Umwaka ushize wa 2011 hapfuye abantu 103, na bo bazira amakimbirane yo mu miryango.
Izi mfu zisiga ibibazo bikomeye birimo ubupfubyi ku bana baba barabyawe n’abagiranye ikibazo. Urugero ni nka Antoinette Dusingizimana wishwe mu byumweru bitatu bishize yishwe n’uwo bashakanye, agasiga abana umunani.
Iki ni ikibazo gikomeye kuri aba bana, kuko uwamwishe yahise atabwa muri yombi akaba ashobora gufungwa burundu abana bagasigara batagira kivurira.
AIP Uwamariya Angelique ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa muri Polisi, ati “Ingaruka z’amakimbirane yo mu miryango ni nyinshi kandi ziraremereye; abana basigara ari imfubyi, imiryango na yo isigara mu makimbirane kuko uwishe afungwa bigatuma umuryango w’uwishwe ufatwa nk’aho wamufungishije, ibyo bigatuma inzangano ziyongera.”
Abagore ni bo bakiza ku isonga mu bicwa, naho abagabo benshi ngo bahitamo kwiyahura nk’umuti ku bibazo baterwa n’abagore bashakanye.
Polisi yemeza ko kuva muri Mutarama kugeza mu Kwakira 2012 abagore bishwe n’abo bashakanye ari 25, abagabo bishwe n’abagore babo bo bakaba ari 11. Abagore bishwe n’abo bafitanye isano ni 26, mu giheabagabo ari 25.
Muri uyu mwaka hiyahuye abagabo 11 bitewe n’ibibazo bari bafitanye n’abagore babo, mu gihe abagore babiri ari bo biyahuye ku mpamvu nk’izo.
AIP Uwamariya Angelique, ati “Usanga abagabo bakunda kwiyahura mu rwego rwo gushakisha umuti w’ikibazo bafite kuko baba bumva ko nibapfa ibibazo bafitanye n’abo bashakanye biri buhite birangira.”
Raporo za Polisi mu gihugu zerekana ko amakimbirane mu miryango akomeje kwiyongera ku buryo havamo imirwano ari na yo ivamo imfu za bamwe.
Urugaga rurwanya ihohoterwa ry’abagore n’abana ruvuga ko impinduka z’amategeko ziha abagore uburenganzira bungana n’ubw’abagabo zatumye imfu ziyongera.
Source: Izuba Rirashe



















TANGA IGITEKEREZO