Umuryango w’urubyiruko uharanira uburenganzira bwa Muntu n’iterambere (AJPRODHO-JIJUKIRWA) urahamagarira inzego za leta, ibigo n’imiryango byigenga guhagurukira kurinda no kurwanya ihohoterwa rikorerwa urubyiruko rw’abakobwa ririmo guterwa inda rutiteguye, inkomoko y’ubuzima bubi kuri bo.
Ibi byabaye ku wa kane tariki ya 21 Gashyantare 2013, mu gikorwa cyo gushyira ahagaragara itangazo ryamagana iri hohoterwa ryashyikirijwe rikanasobanurirwa itangazamakuru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AJPRODHO-JIJUKIRWA Nkurunziza Enock, yavuze ko bahereye ku mibare basanze mu duce dutandukanye bagiye basura basanze ikibazo cy’urubyiruko rw’abakobwa ruterwa inda z’indaro gitangiye gufata indi ntera.
Imwe muri iyi mibare aheraho ni nko ku kigo cya GS Nsinda mu karere ka Rwamagana cyavuzweho abakobwa 20 batewe inda, na GS Rwimbogo giherereye mu karere ka Gatsibo basanze abagera kuri bane na bo baratewe inda.
Ngo iki kibazo kandi ntikiri mu mashuri yisumbuye gusa, kuko no mu rubyiruko rutize kigaragaramo. Urugero ni ahasuwe n’uyu muryango mu Kagari ka Bugarama Murenge wa Rugarama mu Karere ka Gatsibo, hagaragaye abakobwa barindwi batewe inda.
Nkurunziza avuga ko bahereye kuri izi ngero z’ahantu hake bageze mu gihugu hashobora kuba hari n’ahandi hagaragara iki kibazo, ikaba ari yo mpamvu basaba inzego za leta, ibigo, imiryango n’imishinga yigenga guhagurukira iki kibazo bakagikoraho ubushakashatsi kugira ngo kirwanywe.
AJPRODHO-JIJUKIRWA urasaba leta gufata no gukaza ingamba zihariye mu kurinda urubyiruko rw’abangavu, guha ubutabera abahohotewe no gukangurira ababyeyi kugira uruhare mu kurinda no kubungabunga uburenganzira bw’abana n’urubyiruko.
Mu mwaka w’2001 Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu Rwanda barenga 600 batwaye inda z’indaro.



















TANGA IGITEKEREZO