00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

"Abanyakabera” baramagana isura mbi bambitswe na bamwe muri bo bigometse kuri gahunda za Leta

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 17 August 2012 saa 03:23
Yasuwe :

Abanyakabera ni Abanyarwanda baturutse ahantu hitwa i Kabera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye ku myemerere imwe ya gikirisitu. 26 muri bo baherutse kwigomeka kuri gahunda za Leta, ariko bagenzi babo babyamaganye bavuga ko bitagakwiye kubitirirwa bose
Nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa ku maradiyo ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye, IGIHE yegereye umwe mu Banyarwanda bavuye i Kabera ari we Muhizi Jotham, atubwira ko atemeranya n’abavuga ko Abanyakabera (…)

Abanyakabera ni Abanyarwanda baturutse ahantu hitwa i Kabera muri
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahuriye ku myemerere imwe ya gikirisitu. 26 muri bo baherutse kwigomeka kuri gahunda za Leta, ariko bagenzi babo babyamaganye bavuga ko bitagakwiye kubitirirwa bose

Nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa ku maradiyo ndetse no mu bitangazamakuru bitandukanye, IGIHE yegereye umwe mu Banyarwanda bavuye i Kabera ari we Muhizi Jotham, atubwira ko atemeranya n’abavuga ko Abanyakabera bigometse kuri gahunda za Leta.

Nk’uko Muhizi yabidutangarije, ngo bakuriye mu ntara ya Fizi, ahitwa i Kabera, muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo. Kuri uwo musozi bakuriyeho hari hatuye umuhanuzikazi witwaga Mariyamu, ari nawe bakigendera ku mahame ye magingo aya, ndetse bakitirirwa n’iryo zina rya Kabera aho uwo muhanuzikazi yari atuye.
Nk’uko yakomeje abitangariza IGIHE, ngo batashye mu Rwanda bari kumwe n’uwo Muhanuzikazi Mariyamu, waje kwitaba Imana bageze mu Rwanda.

Muhizi yakomeje atangaza ko bageze mu Rwanda bagera 100, bose ngo bari Abakirisitu bahita bibumbira muri Itsinda bise ‘’ABERA’’, ariko ngo babarirwa mu itorero rya ADEPR.

Bakiri i Kabera ngo icya mbere batozwaga n’uwo Muhanuzikazi ni ukubahiriza gahunda za Leta, ngo n’ikimenyimenyi iyo wajyaga kuri uwo muhanuzikazi udafite ibyangobwa bikuranga, ntiwabonanaga nawe.

Uyu muyobozi w’iri tsinda ryitwa ‘’ABERA” yadutangarije ko ngo bagiye kumva bumva bamwe muri bo bagera kuri 26, basezeye kw’itorero rya ADEPR, ariko ngo ntibigeze bamenya impamvu yuko gusezera kwabo ngo babonye bagenda.

Abo babavuyemo ngo bari kumwe n’abandi Banyarwanda baturutse hirya no hino, bose bakaba bahuje umugambi wo kwanga gahunda za Leta zirimo: Umuganda, ubwisungane mu kwivuza, ndetse n’ibarura rusange rya baturage, bagendeye ku myemerere yabo.

Muhizi yavuze ko abona aba Banyarwanda bashobora kuba baragize ikibazo cy’imyumvire mibi, ishobora kuba yaravuye ku buhanuzi bw’ibinyoma, ati “Umunyakabera w’ukuri ni uwubahiriza gahunda za Leta.”

Abanyakabera batuye mu karere ka Muhanga baherutse kweruri ubuyobozi n’inzego z’umutekano ko batazitabira ibarura rusange ry’abaturage ubu riri kuba. Aba baturage bavuga ko batareka gukora umurimo w’Imana ngo n’iyo mpamvu kuva iri hejuru batakwemera amategeko ya Leta, kandi ngo Leta itaruta Imana ku buryo ngo bashobora gupfa aho kugira ngo bavanwe mu gukora umurimo w’Imana

Bimwe mu biranga Abanyakabera ni ukuba mu nzu imwe ari abagore bafite abagabo n’abatarashaka, batekera hamwe bakanasangirira hamwe, batunzwe no guhaha no korora inka. Abatuye mu Karere ka Muhanga bagera hafi kuri 50 batuye mu ngo 2 zubatse mu Mirenge ya Nyamabuye na Muhanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages