Yabivuze kuri iki cyumweru ubwo yasozaga umwiherero w’umunsi umwe wahuje abayobozi na bamwe mu bakozi bo mu turere two muri iyo ntara, bigira hamwe uko barushaho kunoza imikorere.
Mu byagaragajwe ni uko Intara y’Amajyepfo igifite umubare munini w’abaturage bari mu bukene kuko abagera ku 449 862 (16.9%) bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.
Iyo ntara ituwe n’abaturage basaga 2 589 975, abari ku kigero cya 32.1% ntibarabasha kwihaza mu biribwa kuko babarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe .
Hagaragajwe kandi ko iyo ntara yasubiye inyuma mu mihigo kuko mu mwaka ushize nta karere na kamwe yagize kaje muri 15 twa mbere mu kuyesa neza.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, niwe watangije kandi ayobora uwo mwiherero.
Yagize ati “Niyo mpamvu uyu mwiherero wabaye kugira ngo twisuzume neza turebe ahaba hari ikibazo mu mihigo turi gukurikirana uyu munsi n’uko twabikemura.”
CG Gasana Emmanuel yavuze kandi ko kugira ngo imihigo igerweho neza n’abaturage bagomba guhabwa umwanya bakabigiramo uruhare runini.
CG Gasana yabwiye IGIHE ko kuva yagera mu Ntara y’Amajyepfo nka Guverineri, yakoze urugendoshuri mu turere twose ahura na Komite Nyobozi, Njyanama n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge nyuma yaho haba umwiherero w’umunsi umwe.
Ati “Ni umwiherero wari ugamije kongera gusuzuma neza ibyo twakora kugira ngo dushyire imbaraga zishoboka mu gukurikirana ibyo tugomba gukora. Ikintu gikomeye kigamijwe ni ukongera gushaka isura nshya ijyanye n’ibyo dushaka kugeraho, isura nshya y’intara.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yabasabye impinduka ziganisha ku kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati “Turabasaba gushyira imbaraga mu kwihutisha kuzana impinduka zihindura imibereho y’umunyarwanda, zitanga umusaruro mu byo bakora. Ibyo bizaturuka mu gukorana neza.”
Prof Shyaka yavuze ko Intara y’Amajyepfo itari ikwiye kuba ifite igipimo cy’ubukene gikabije kuko irimo amahirwe menshi yo kubwima icumbi.
Ati “Iyi ntara ntiyari ikwiye kuba ifite igipimo cy’ubukene ifite kandi ari ahantu tuzi ko amajyambere yabanje, bafite amashuri menshi bashobora no kugira iterambere rishingiye ku bumenyi.”
Uyu mwiherero wasojwe abari bawitabiriye bemeranyije ibintu 10 by’ingenzi aribyo umurongo ngenderwaho wa politiki y’igihugu hagamijwe kurandura ingengabitekerezo ya politiki iganisha abaturage ahabi, gukora umurimo unoze, kwita ku bibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage no kongera amashanyarazi n’amazi.
Harimo kandi kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi hagamijwe kongera umusaruro, kunoza imikoranire n’ihuzabikorwa, kubaka ubushobozi bw’abakozi hagamijwe guhanga imirimo mishya.
Mu bindi byemeranyijweho harimo gukoresha ikoranabuhanga, kunoza imiturire, guhanga udushya no guhindura imikorere igamije iterambere.
Abitabiriye uwo mwiherero batashye biyemeje gukorera hamwe no kugaragaza umusaruro mwiza uganisha ku kuzamura imibereho y’abaturage.
Bifuje ko bishobotse umwiherero nk’uwo wajya uba kabiri mu mwaka kugira ngo bafate ingamba zihuriweho kandi bazishire mu ngiro.
Intara y’Amajyepfo mu gihe cyashize yatanze umusaruro muke mu mihigo kuko mu turere 15 twa mbere nta na kamwe yagizemo.
Muri dutanu twa nyuma mu mihigo ya 2017/18 harimo dutatu two mu Majyepfo (Nyanza, Nyamagabe na Ruhango).



















TANGA IGITEKEREZO