Nyuma y’uko abacamanza bumvise ibitekerezo bya nyuma ku rubanza rwa Munyenyezi Beatrice ukurikiranyweho kubeshya ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 kugira ngo abone ubwenegihugu bwa Amerika kuri uyu wa gatatu, biteganyijwe ko kuri uyu wa kane hatangazwa icyemezo cy’abacamanza.
Mu mwaka wa 2003 Munyenyezi ni bwo yahakanye uruhare muri Jenoside kugira ngo ahabwe ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyamara muri 2011 umugabo we Arsene Shalom Ntahobari na nyirabukwe [nyina wa Ntahobari] bakatirwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda igifungo cya burundu bahamijwe uruhare muri Janoside no mu bindi byaha byibasiye inyoko muntu.
Ubuhamya ku ruhare rwa Munyenyezi muri Jenoside yakorewe abatutsi
Inkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika AP, ivuga ko bamwe mu batangabuhamya bo mu Rwanda bemeje ko biboneye Munyenyezi kuri bariyeri yari i Butare hafi ya hoteli y’umuryango w’umugabo we yambaye imyenda y’ishyaka rya MRND, agenzura indangamuntu akajonjoramo Abatutsi ngo bicwe.
John Capin, umushinjacyaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wananenze ubuhamya bwa Munyenyezi mu rukiko rwa ICTR aho yavuze ko atigeze abona umuntu n’umwe yicwa i Butare; yabwiye abacamanza kuri uyu wa gatatu ati “Ndamutse ndi kuri bariyeri nzi neza ko abantu bagiye kwicwa, uruhare rwanjye rwaba ari nk’urw’uwafashe umupanga.”
Capin yemeza ko Munyenyezi yagize uruhare rukomeye muri Jenoside, cyane cyane kuri bariyeri yari mu Mujyi wa Butare.
Icyo abamwunganira bavuga
Abunganizi ba Munyenyezi bavuga ko abatangabuhamya b’Abanyarwanda batizewe, kuko ngo batakagombye kuba barategereje imyaka 19 ngo babone kugaragaza uruhare rwe muri Jenoside. Ikindi ni uko batanga ubuhamya bujyanye n’ibyo ubuyobozi bw’u Rwanda bushaka, nk’uko byasobanuwe na Mark Howard wunganira Munyenyezi mu mategeko.
Munyenyezi arakurikiranwa ko yaba yarahawe ubwenegihugu bwa Amerika amaze kubeshya ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatusi mu Rwanda. Abacamanza baragenzura niba koko hari amakuru yahishe abashinzwe ibiro by’abinjira n’abasohoka ku bijyanye n’imyirondoro ye, habone gufatwa icyemezo.
Munyenyezi yafashwe mu mwaka wa 2010, akaba yarahawe ubwenegihugu bwa Amerika mu mwaka wa 2003.



















TANGA IGITEKEREZO