Ibi byongewe gushimangirwa na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr karibata Agnes , ubwo yari mu Ntara y’Amajyaruguru mu nama ya Komite Mpuzabikorwa.
Muri iyi nama, Minisitiri Karibata yagarutse ku bijyanye no guhinga igifitiye umumaro abaturage benshi, aho kureba ibijyanye n’ibyifuzo bya bamwe, avuga ko icyemezo cyo guhinga ibigori mu mwanya w’amasaka kitasubirwaho.
N’ubwo intara y’Amajyaruguru iza ku isonga mu bijyanye no guhuza ubutaka, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi aravuga ko iyi itaragera ku rugero rwifuzwa, bityo akabasaba gukomeza guteza imbere iyi gahunda kuri ubu igeze ku rugero rwa 55%.
Ibi minisitiri Karibata yabivuze kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gashyantare 2013, mu nama ya komite mpuzabikorwa y’intara y’Amajyaruguru, aho yagarutse ku bijyanye na gahunda yo guhuza ubutaka.
Yagize ati “kuva u Rwanda rwabaho twahingaga amasaka, gusa ntabwo twigeze twihaza mu biribwa ngo tube twavuga ko nta nzara irangwa mu gihugu nka nyuma ya 2007 ubwo twatangiraga guhinga ibigori”.
Minisitiri kandi yasabye abayobozi bo mu ntara y’Amajyaruguru kongera ibijyanye no gukoresha ifumbire, hagamijwe kongera umusaruro uturuka ku buhinzi, kugirango abaturage babashe kwihaza mu biribwa, no gusagurira amasoko.
Muri iyi nama yanitabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima, hanagarutse ku bijyanye no gutanga ubwisungane mu kwivuza bikiri hasi muri iyi Ntara, ndetse no kunoza imirire, kuko byagaragaye ko iyi Ntara itaragera ku rugero rushimishije.



















TANGA IGITEKEREZO