00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Isoko ryo mu Biryogo ryatangiye kubakwa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 November 2023 saa 05:42
Yasuwe :

Abaturage bo mu Kagari ka Biryogo mu Karere ka Nyarugenge, bategerezanyije amatsiko isoko rishya ryatangiye kubakwa.

Iri soko rigiye kubakwa mu Biryogo rizaba rifite amagorofa atanu n’ibyumba birenga 150 birimo n’ibibanza byagenewe abakoraga ubucuruzi bwo mu kajagari.

Rizaba rifite kandi aho guparika imodoka ndetse na restaurants abarikoreramo bashobora gufatiramo amafunguro.

Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE, bavuze ko bagorwaga cyane n’uko bakoraga ingendo ndende bajya guhahira mu yandi masoko.

Kuri ubu ngo bari mu byishimo bikomeye kubera ko bagiye kubona isoko hafi y’aho batuye.

Uwase Zaituna yagize ati “Twarabyishimiye cyane kuko umuntu yategaga akajya guhahira Kimisagara cyangwa mu isoko ry’i Nyamirambo rimwe na rimwe wanabura ibyo ushaka ukajya no mu ryo mu Mujyi.”

Umuturage witwa Karimu yagize ati “Biryogo ni umujyi rero kuba nta soko natwe ry’icyitegererezo twagiraga byaturyaga ahantu nk’abasirimu ku buryo tutazarota rirangiye.”

Ushinzwe ibikorwa byo kubaka iri soko, Nyandamu Janvier, yabwiye IGIHE, ko rizuzura mu 2025.

Yongeyeho ko iri soko niryuzura abarikoreramo bose bazajya babona inyungu nyinshi bitewe n’aho riherereye cyane cyane ko riri hafi y’agace ka ‘Car Free zone’ kazwi nko "Mu Marangi" kuko gakunze gutembererwamo n’abantu benshi.

Imirimo yo kubaka iri soko ryo mu Biryogo yaratangiye
Iri soko riri kubakwa hafi y'umuhanda wa kaburimbo
Iri soko rizuzura mu 2025

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages