Ampersand ifite icyicaro i Kigali, iteranya kandi igaha abamotari moto zikoresha amashanyarazi zihendutse, zifite isuku kandi zigenda neza.
Muri Gicurasi 2019 nibwo moto 20 za Ampersand zatangiye gukorera muri Kigali zitwara abagenzi n’imizigo mu kugerageza umusaruro wazo ku isoko ry’u Rwanda.
Mu butumwa iyi sosiyete yacishije kuri twitter, yavuze ko “Umwaka urashize dutangije moto za mbere zitwara abagenzi zikoresheje amashanyarazi, kuva icyo gihe ubu turabara ibilometero ibihumbi 400 tumaze gukora, tumaze guhinduranya batiri 10 000 muri izo moto ziri mu muhanda. Ubu dufite abamotari ibihumbi birindwi bazitegereje, tukaba twiteguye kugaruka mu muhanda tariki 1 Kamena.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, yashimye iyi sosiyete ku mwaka imaze mu gihugu, avuga ko RDB yiteguye gukomeza gukorana nayo mu bihe biri imbere.
Yagize ati “Ndabifuriza umwaka mwiza mumaze, twiteguye gukomeza gukorana namwe kugira ngo izi moto zikomeze zikwirakwizwe.”
Mu Ukuboza umwaka ushize, iyi sosiyete nabwo yishimiraga ko moto zayo zimaze gukora ibilometero ibihumbi 250.
Umuyobozi wayo, Josh Whale, avuga ko hari amahirwe menshi yo gukoresha izi moto zikoresha amashanyarazi.
Ati “Izi moto za Ampersand zikoresha bateri kandi twashyizeho ahantu hatandukanye zishobora gucagingirwa mu Mujyi wa Kigali ngo bifashe abashoferi bazikoresha. Izi moto ziri ku giciro cyo hasi kandi zikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga zituma abazikoresha bavanamo inyungu, iri koranabuhanga rituma Afurika izagera ku rwego rwo kurwanya ibyangiza ibidukikije.”
Kugeza ubu mu Rwanda hafi kimwe cya kabiri cy’ibinyabiziga biri mu muhanda ni moto zitwara abagenzi, ariko usanga zikoresha ibikomoka kuri peteroli bihenze; zikanasohora imyuka ihumanya ikirere.



















TANGA IGITEKEREZO