Mu gihe bamwe mu bayobozi n’abarimu bakora iyo bwabaga ngo batsindishe abanyeshuri benshi, hari abandi batereye agati mu ryinyo nko mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga aho mu banyeshuri bo muri uyu murenge umubare w’abatsinze ukiri hasi.
Ubwo Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Mutakwasuku Yvonne yatahaga koperative Umurenge SACCO y’uyu murenge, yasabye abashinzwe uburezi muri uyu murenge kongera imbaraga mu bumenyi batanga kuko ngo mu mwaka w’amashuri wa 2012 abanyeshuri bahawe amabaruwa abajyana mu mashuri yisumbuye ari batandatu gusa mu bigo by’amashuri abanza bigera ku munani biri muri uyu murenge.
Ntirenganya Erneste ushinzwe uburezi mu Murenge wa Cyeza ariko avuga ko ntako batari bagize, kuko ngo mu bakoze ikizamini cya leta 66% bemerewe kujya mu mashuri yisumbuye. Aha asobanura ko abanyeshuri bahawe amabaruwa ari abagiye mu mashuri akomeye naho abandi bakajya mu yandi mashuri arimo ay’uburezi bw’imyaka icyenda na 12 y’ibanze.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE Ntirenganya yavuze ko impamvu yatumye bagira umubare muto ari uko bahaye amahirwe abanyeshuri bose bagakora ibizamini, ngo mu gihe hari bamwe mu bayobozi mbere yo gukora ibizamini barobanura abana bamwe na bamwe bagerageza mu ishuri ugasanga ni bo bonyine bemereye gukora ikizamini bikaba ari byo bajya bavuga ngo ikigo cyatsindishije bose kandi ngo abana bose bari mu mwaka wa gatandatu batarahawe amahirwe yo gukora.



















TANGA IGITEKEREZO