Abacuruza ibiva ku bukorikori nyarwanda, bavuga ko abanyamahanga ari bo babahahira kurusha Abanyarwanda bakavuga ko Abanyarwanda bo babigura mu gihe cy’ubukwe.
Muri ibyo bicuruzwa hirimo ibibazwa mu biti, ibibohwa mu birere. Ngo bigurwa gake n’Abanyarwanda, icyakora ngo uko imyaka igenda ikurikirana ni ko Abanyarwanda bagenda biyongera.
Ngendahimana Pierre Claver, amaze imyaka itanu imitako mu isoko rya Kimironko. Ati “Abanyarwanda bakunze kugura mu gihe cy’amakwe (Ubukwe) na bwo bishakira nk’ibiseke, inkongoro n’ibindi bijyanye n’ubukwe gusa.”
Ibi kandi abihuriyeho n’umubyeyi witwa Gloriose, uvuga ko n’Abanyarwanda baje kugura ibikomoka ku bukorikori nyarwanda baba biganjemo abakobwa gusa na bo bakibanda ku maherena, udusimba dukoze mu myenda y’ibitenge nk’inzovu, impala n’utundi.
Gusa uyu muco wo kudateza imbere ibikorerwa mu Rwanda si mwiza, nk’uko Uwera Angella twasanze mu isoko aje kugura imitako abivuga. Akangurira Abanyarwanda gukunda imitako ikorerwa iwabo, ati “Ubu nguze ingagi eshatu zo gutaka ku kabati ko mu rugo, naguze n’amaherena n’uduseke. Nkunda imitako nk’iyi ikorwa n’Abanyarwanda. Buri wese akwiriye kujya agura ibintu nk’ibi biva mu maboko y’abari i Huye, i Gasabo, Iburengerazuba n’ahandi hakorerwa ibi binyabugeni.”
Mu Rwanda haba ibintu byinshi bikorwa mu bugeni bw’Abanyarwanda, ariko ugasanga aho bicuruzwa icyo uhasanze mu kwezi kwa mbere wongera ukabihasanga mu kwa 12. Birakwiye rero ko Abanyarwanda bumva ko ibikoresho by’ubukorikori nyarwanda ari nk’ibikomoka mu mahanga, na cyane ko n’ibikorerwa mu Rwanda bivamo impano nziza.



















TANGA IGITEKEREZO