Abinyujije ku rubuga IGIHE, Pastori Antoine Rutayisire yatangaje ko ari mu masomo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ko azagaruka mu Rwanda mu byumweru bibiri bityo ko abavuga ko yaba yarakuyeho telefone bibeshya.
Pastori Antoine Rutayisire, ni umuyobozi w’ihuriro ry’amasengesho mu bayobozi bakuru b’igihugu (Rwanda Leaders Fellowship) akaba na se wa Nyampinga wa Kaminuza y’i Butare, umukobwa uheruka kwandikwaho ko arimo gutegura ubukwe huti huti kubera ko ngo yaba atwite inda y’umunyeshuri bigana.
Dukoresheje ikoranabuhanga tugendeye ku butumwa yatwohereje twasanze aherereye Pasadena, muri California. Bamwe mu basengana na we babwiye IGIHE ko koko Pasteri Antoine Rutayisire ari muri ako gace.
Uri ubu butumwa bw’amagambo 294 yanyujije mu bitekerezo by’abasomyi, Pastori Rutayisire yavuze ko atafunze telefone ye kubera inkuru IGIHE duheruka kwandika igira iti “Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda arategura ubukwe bw’igitaraganya", ko ahubwo kutaboneka ku murongo we w’itumanaho ryo mu Rwanda kuko atariho ari.
Yanavuze kandi ko kuba umukobwa we yavugwaho ko ashobora kuba atwite bishoboka cyane kuko na we ari umwana w’umuntu. Yavuze kandi ko akimukunda kandi azakomeza kumukunda no kumuba hafi nk’umubyeyi.
Soma ubutumwa burambuye yanditse:
“Ndi Pasitori Rutayisire Antoine. Nyuma yo gusoma ibintu byinshi byanditswe kuri iyi nkuru nagira ngo ngire icyo mbwira abasomyi. Ntabwo ndibuvugire Debora kuko ni mukuru umuntu ugeze muri Kaminuza ashobora kwivugira kandi ngira ngo no kuvuga we arabizi.
Nagira ngo mbabwire ko ndi umubyeyi wa Debora kandi ntabwo ububyeyi bwanjye n’urukundo mukunda bishobora gukurwaho n’amakosa ayo ari yo yose yakora mu buzima kandi arabizi. Nubwo ntashyigikira amakosa, ntabwo uwayakora, yaba umwana wanjye cyangwa n’umukirisito nshinzwe, nahaguruka ngo mpagarare ku gasozi mutere amabuye; ahubwo mu gihe nk’icyo ndushaho kumukunda. Abavuga iby’igitsure n’ibindi ngira ngo na bo ni ukwivugira kuko igitsure cy’umubyeyi ntabwo giherekeza umwana kandi jye nemera ko ubuzima bubamo n’ibitateganijwe.
Nagira ngo rero mbwire mwese mwanditse ko nashimiye cyane abagerageje kumvugira, muri abantu beza cyane. N’abanyanditse nabi, bagashidikanya ubushobozi bwanjye nk’umubyeyi n’umupasitori na bo ndabumva ! Ngira ngo mu byo mvuga kugeza uno munsi sinari nitangaho urugero mu kintu icyo ari cyo cyose, uretse kubwira abantu ko nkunda Yesu kandi nkanga icyaha! Iyo aba ari icyaha nakoze mundega nari kwandika nsaba imbabazi ariko ubwo ari intege nke n’ubuswa mu byerekeye kurera no gukora akazi, uzashaka kwandikaho igitabo azaza mubwire n’izindi atari azi!
Uzumva inyigisho zanjye akavuga ko nta burenganzira mfite bwo kumubwira ibyo Imana ivuga kuko umwana wanjye yagize ikibazo runaka, azabaze Imana kuko abana bayo benshi na bo bakora ibyaha kandi igakomeza ikabakunda ! Ndi umubyeyi rero ugerageza kwigana Imana, ibyo Debora yakora byose n’ibyamubaho byose jye ndamukunda kandi nzakomeza kumukunda. Ibindi bimureba nzabyivuganira na we.
Mumbwirire uwo ari we wese waba yaragerageje kungeraho kuri telefone bikanga ko ntayikuyeho kuko ntabwo ndi umugabo wihisha kabone n’iyo haba hari amagambo menshi. Ndi ku ishuri muri Amerika nzagaruka mu byumweru bibiri, uzashaka kumvugisha azampamagare nzamwitaba. Ibindi mugire amahoro kandi mwese abanditse kuri iyi nkuru mbasabiye umugisha.”



















TANGA IGITEKEREZO