Ni nyuma y’iminsi ine hatangiye ibikorwa byo gushakisha ahaba harajugunywe imibiri y’Abatutsi biciwe ahubatswe ibyo bitaro mu Murenge wa Bweramana.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE ko hari imibiri batangiye kubona mu cyobo cyabonetse mu gikari cy’Ibitaro bya Gitwe.
Ati “Gahunda yo gushakisha imibiri irakomeje kandi hari icyizere kuko hari imibiri 10 tumaze kubona, hari icyizere ko tuzagera ku ntego twiyemeje yo kubona imibiri yajugunywemo hariya.”
Yakomeje avuga ko bagishakisha amakuru kugira ngo bamenye niba nta bindi byobo biri muri ibyo bitaro.
Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 11 Kanama 2020, nibwo mu Bitaro bya Gitwe hatangiye ibikorwa byo gucukura hashakishwa imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni nyuma y’uko ubuhamya butandukanye bwagiye butangwa bugaragaza ko ahubatswe ibyo bitaro hiciwe Abatutsi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakajugunywa mu myobo.
Ubwo buhamya buvuga ko hiciwe Abatutsi benshi bari baturutse i Gitagata, Nyanza, Gikongoro na Kibuye.
Ku wa 12 Kamena 2020, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ruhango, Munyanziza Narcisse, yabwiye IGIHE ko bamaze kubona icyobo mu Bitaro bya Gitwe kandi hari icyizere ko bazabonamo imibiri y’Abatutsi bahiciwe bajugunywamo.
Ibikorwa byo gushakisha iyo mibiri biri gukorwa ku bufatanye bwa Ibuka, Leta, abarokotse Jenoside n’abaturage.
Ni kenshi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye bagaragaza ko hari ababo biciwe mu bice by’ahubatse Ibitaro bya Gitwe kandi imibiri yabo itigeze iboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, basaba ko yashakishwa.
Ku itariki 10 Kamena nabwo hongeye gutangwa amakuru avuga ko muri ibyo bitaro hajugunywemo imibiri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal, aherutse kubwira IGIHE ko amakuru yakusanyijwe agasesengurwa yaberetse ko mu Bitaro bya Gitwe hashobora kuba hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo bafata umwanzuro wo kuyishakisha.
Abanyarwanda barasabwa gukomeza gutanga amakuru y’aho bazi haba harajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.



















TANGA IGITEKEREZO