00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kwigira kuri Brezil ku buryo bwo kugaburira abanyeshuri

Yanditswe na

Mathias Hitimana

Kuya 17 August 2012 saa 02:34
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iratangaza ko mu Rwanda naho hagiye gutangizwa gahunda y’Ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa, yo kugaburira abana ku mashuri mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’inzara.
Nk’uko tubikesha The New Times, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Agnes Kalibata yatangaje ib’iyi gahunda mu biro bya Minisitirii w’Intebe, ubwo yari aherekeje itsinda ryo mu gihugu cya Brezil, cyamaze gushyiraho iyo gahunda kuva kera.
Minisitiri Dr Agnes Kalibata avuga ko mu kureba (…)

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iratangaza ko mu Rwanda naho hagiye gutangizwa gahunda y’Ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa, yo kugaburira abana ku mashuri mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’inzara.

Nk’uko tubikesha The New Times, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Agnes Kalibata yatangaje ib’iyi gahunda mu biro bya Minisitirii w’Intebe, ubwo yari aherekeje itsinda ryo mu gihugu cya Brezil, cyamaze gushyiraho iyo gahunda kuva kera.

Minisitiri Dr Agnes Kalibata avuga ko mu kureba uburyo gahunda yazashyirwa mu bikorwa no mu Rwanda, hari inama iteganyijwe mu kwezi gutaha.

Dr Kalibata, avuga ko gahunda yatangirwa no mu Rwanda, kuko aho yatangirijwe muri Brezil, abanyeshuri bagera kuri Miliyoni 47 bagaburirwa.

Daniel Silva Balaban, ukuriye itsinda ry’Abanyabrezil, yavuze ko basuye u Rwanda mu rwego rwo kubafasha gushyiraho gahunda ku buryo n’abahinzi bato bo mu Rwanda bizabaha isoko.

Balaban aganira n’itangazamakuru, nyuma yo guhura na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, yagaragaje ko iyo gahunda yageze ku ntego mu bihugu byinshi, ati“ Twatangiriye muri Brezil mu myaka icumi ishize, ubu abana bose mu gihugu cyacu baragaburirwa.”Balaban yongeyeho ko ikigamijwe ari ukureba ko no mu Rwanda byakunda.

Gahunda nshya yo kugaburira abana ku ishuri , izaza isanga isanzwe ikorwa mu Rwanda y’inkongoro ku mwana, ishyigikiwe na gahunda ya Girinka, ifasha mu guteza imbere imirire myiza.

Guhera mu 2002, Ishami rya Loni rishinzwe ibiribwa(WFP) rigaburira abana basaga 350 000 mu Rwanda biga mu mashuri 300 , ibi byatumye umubare w’abana biyandikisha gutangira ishuri uzamuka kandi bigabanya n’umubare w’abana bata ishuri.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages