Abakorera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kanombe, bavuga ko ubuto bw’ikibuga cy’indege ari imbogamizi ikomeye cyane ku bantu bahakorera ndetse n’abaza mu Rwanda.
Ikibuga cy’indege cya Kanombe ni cyo kibuga gikuru u Rwanda rufite. Ngo cyubatswe gifite ubushobozi bwo kwakira indege eshatu nini, ariko ubu byarahindutse kuko cyakira indege nini zigera ku 10.
Mu zo cyakira harimo iz’amakompanyi nka Qatar Airways, Brussels Airlines, Turkish Airlines, izituruka muri Afurika y’Epfo, Ethiopia Airlines, Kenya Airways Uganda ndetse n’izindi ndege indwi za RwandaAir.
Nk’uko abakora ku kibuga cya Kanombe babitangarije itsinda rishinzwe kugenzura imikorere myiza mu bigo ryashyizweho na Minisitiri w’Intebe, ngo ubuto bw’iki kibuga ni imbogamizi ku mpade zose haba ku bahakora no ku bakoresha indege baza mu Rwanda.
Umwe mu bakozi ba RwandaAir utarashatse ko izina rye rijya mu itangazamakuru avuga ko ikibazo cy’ubuto bw’ikibuga bugaragara ku wa gatandatu, ati “Ku wa gatandatu ni bwo ubona ikibazo twifitiye. Indege nini zose iyo zaje ziturutse ku Isi hose biratuyobera. Abantu barakubita bakuzura baba abagenda ndetse n’abaza. Usanga bamwe bicaye hasi abandi bahagaze kubera akavuyo no kuvuga nabi cyane cyane ku bantu baturuka muri Nigeria.”
Mwesigye Samuel ushinzwe kwakira abakoresha ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe, yatubwiye ko ubuto bwacyo ari ikibazo gikomeye cyane kuko buri mwaka abantu baza mu Rwanda biyongera ku kigero cya 30%.
Kugeza ubu ngo abantu baza mu Rwanda n’abajya hanze babaye benshi cyane, gusa ngo harakorwa ibishoboka byose ngo hongerwe aho bazajya bakirirwa.
U Rwanda ruteganya kubaka ikindi kibuga mpuzamahanga mu Karere ka Bugesera, kizaza cyunganira icya Kanombe.



















TANGA IGITEKEREZO