00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababuza abandi umuteko kubera urusaku bafatiwe ingamba nshya

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 8 February 2013 saa 09:17
Yasuwe :

Komite y’Umutekano y’Umujyi wa Kigali yaguye, kugeza ku banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yateraniye ku cyicaro cy’Umujyi wa Kigali tariki ya 04 Gashyantare 2013 iyobowe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidele yasuzumiye hamwe ikibazo cy’abasakuriza abandi, harimo abakoresha indangururamajwi cyangwa ibindi bikoresho by’umuziki.
Mu itangazo dukesha Umujyi wa Kigali, hagaragazwa ko mu myanzuro yafashwe buri wese afite uburenganzira ariko atagombye no kubuza abandi umutekano, (…)

Komite y’Umutekano y’Umujyi wa Kigali yaguye, kugeza ku banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge yateraniye ku cyicaro cy’Umujyi wa Kigali tariki ya 04 Gashyantare 2013 iyobowe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Ndayisaba Fidele yasuzumiye hamwe ikibazo cy’abasakuriza abandi, harimo abakoresha indangururamajwi cyangwa ibindi bikoresho by’umuziki.

Mu itangazo dukesha Umujyi wa Kigali, hagaragazwa ko mu myanzuro yafashwe buri wese afite uburenganzira ariko atagombye no kubuza abandi umutekano, bityo hakaba hafashwe imyanzuro ikurikira:

1) Komite y’Umutekano y’Umujyi wa Kigali iributsa abantu bose ko buri wese yemerewe kwisanzura mu myidagaduro n’amakoraniro ariko mu buryo bwubaha uburenganzira bw’abandi ku ituze bakeneye;

2) Abashaka gukoresha uburyo burangurura amajwi y’abantu cyangwa y’ibikoresho bya muzika, byaba ibya gakondo nk’ingoma cyangwa ibindi mu ruhame, bagomba kubikorera ahitaruye abantu ku buryo bitagira uwo baturanye bibangamira;

By’umwihariko:

a) Abantu bose baributswa ko bibujijwe gukoresha indangururamajwi mu birori nk’ubukwe n’indi mihango zisakaza urusaku hanze mu baturanyi;

b) Birabujijwe gukoresha indangururamajwi mu nsengero n’utubari zisakuriza abari hanze yazo;

4) Abashaka gukoresha indanguraramajwi n’ibikoresho by’umuziki bishobora gusakuriza abandi, bagomba kuba bafite inzitiramajwi zikumira urusaku (sound proof);

5) Abantu bose barasabwa kwanga urusaku rubangamira abandi no gutangariza ubuyobozi bubegereye cyangwa Polisi y’Igihugu aho bigaragaye;

6) Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Mirenge y’Umujyi wa Kigali na Polisi y’Igihugu barasabwa guhagurukira gisobanurira abo bireba bose kugira ngo birinde gukwirakwiza urusaku no guhana ababirengaho nkuko biteganywa n’amategeko.

Umujyi wa Kigali


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages