Mu mpera z’icyumweru gishize, Inama nkuru y’ubucamanza yarateranye iyobowe na Prof Sam Rugege, hafatwa icyemezo cyo kwemera guhagarika akazi kw’abakozi bo mu bucamanza 7 basanzwe bakorera mu nkiko zitandukanye.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi w’Inkiko Bwana Charles Kaliwabo, bivugwa ko barindwi muri aba bakozi bo mu bucamanza bemerewe guhagarika imirimo bari bashinzwe biturutse ku mpamvu zabo bwite, naho Harelimana Simeon wari usanzwe ari umwanditsi w’urukiko we yirukanwe burundu kubera impamvu zihariye zaturutse ku makosa akomeye yakoze.
Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi w’inkiko ribigaragaza, abacamanza barindwi bemerewe guhagarika imirimo bari bashinzwe barimo Nyiramikenke Claudine, Cyiza Clement, Nkurunziza Vedaste, Nkundabatware Fred, Mbabazi Judith, Ruranga John na Ngilinshuti Jean Bosco.
Mu bindi byemezo byafatiwe muri iyo nama nkuru y’ubucamanza harimo ikijyanye no kwimurira ku cyicaro gikuru abacamanza batatu barimo Bukuba Claire, Nkurunziza Valens na Mukakarisa Ruth. Hafashwe kandi icyemezo cyo kuzamura mu ntera Thimothé Kanyegeri wagizwe Perezida w’Urukiko Rukuru rukorera I Rusizi mu Burengeazuba bw’igihugu.
Hejuru ku ifoto:
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege



















TANGA IGITEKEREZO