Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 batuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko kwibumbira hamwe ari bimwe mu byatuma barushaho kwiyubaka.
Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyateguwe n’umuryango ‘Rennaissance de l’espoir’ w’abana b’imfubyi za Jenoside bo muri uyu murenge, igikorwa cyo guhuriza hamwe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu rwego rwo kwiyubaka bigirira icyizere no kumenyana aho guheranwa n’agahinda.
Ntaganda Wellars, umuyobozi wa ‘Renaissance de l’espoir’, atangaza ko bateguye iki gikorwa bagamije gufasha, gusura, guhumuriza no kubaka icyizere mu barokotse Jenoside ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.
Umuyobozi wungirije wa IBUKA mu Murenge wa Nyarugunga Mukamunana Euphrasie, yagize ati “ guhuriza hamwe abarokotse Jenoside bituma twongera urukundo, twiteza imbere tukanubaka igihugu muri rusange aho guheranwa n’agahinda.”
Muri iki gikorwa, abacitse ku icumu rya Jenoside baturutse mu tugali dutatu two mu Murenge wa Nyarugunga bakinnye umukino uzwi ku izina rya kakawete (cacahouete), aho abantu b’ingeri zitandukanye basabanye batomborana mu rwego rwo kongera ubumwe n’urukundo.



















TANGA IGITEKEREZO