00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacitse ku icumu basanga kwihuriza hamwe byatuma biyubaka

Yanditswe na

Constantin Tuyishimire

Kuya 22 October 2012 saa 01:17
Yasuwe :

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 batuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko kwibumbira hamwe ari bimwe mu byatuma barushaho kwiyubaka.
Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyateguwe n’umuryango ‘Rennaissance de l’espoir’ w’abana b’imfubyi za Jenoside bo muri uyu murenge, igikorwa cyo guhuriza hamwe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu rwego rwo kwiyubaka bigirira icyizere no kumenyana aho guheranwa n’agahinda. (…)

Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 batuye mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko kwibumbira hamwe ari bimwe mu byatuma barushaho kwiyubaka.

Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyateguwe n’umuryango ‘Rennaissance de l’espoir’ w’abana b’imfubyi za Jenoside bo muri uyu murenge, igikorwa cyo guhuriza hamwe abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu rwego rwo kwiyubaka bigirira icyizere no kumenyana aho guheranwa n’agahinda.

Ntaganda Wellars, umuyobozi wa ‘Renaissance de l’espoir’, atangaza ko bateguye iki gikorwa bagamije gufasha, gusura, guhumuriza no kubaka icyizere mu barokotse Jenoside ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Umuyobozi wungirije wa IBUKA mu Murenge wa Nyarugunga Mukamunana Euphrasie, yagize ati “ guhuriza hamwe abarokotse Jenoside bituma twongera urukundo, twiteza imbere tukanubaka igihugu muri rusange aho guheranwa n’agahinda.”

Muri iki gikorwa, abacitse ku icumu rya Jenoside baturutse mu tugali dutatu two mu Murenge wa Nyarugunga bakinnye umukino uzwi ku izina rya kakawete (cacahouete), aho abantu b’ingeri zitandukanye basabanye batomborana mu rwego rwo kongera ubumwe n’urukundo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages