Mu gikorwa cyo gutora komite nyobozi y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro ku rwego rw’Intara y’u Burasirazuba kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Kanama 2012, i Kayonza, abacukuzi basobanuriwe amabwiriza mashya ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu karere k’ibiyaga bihari, harimo n’uko hazajya hagenzurwana ubushishozi aho amabuye y’agaciro aturuka.
Aba bacukuzi basobanuriwe ku buryo burambuye ibijyanye n’izi ngamba nshya zikubiye mu masezerano y’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibyaga Bigari-ICGLR (International Conference on the Great Lakes Region ). Basabwa kwitegura gutangira gukurikiza aya mabwiriza kuko mu gihe cya vuba azatangira kubahirizwa n’ibihugu 11 bya Afurika y’Ibiyaga Bigari (harimo n’u Rwanda) byayasinye.
Ayo mabwiriza yibanda ku gusaba ba nyir’ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro kudakoresha abana bari munsi y’imyaka 18, gukoresha abacukuzi bafite ubwishingizi bw’ubuzima, kugira ibyangombwa n’impapuro z’ibirombe no kuba bujuje ibyangombwa byerekana ko amabuye y’agaciro bajyana ku isoko mpuzamahanga ari ayabo cyangwa se aho bayakuye ko hemewe.
Damien Munyarugerero Nsanza, umuyobozi wungirije wa Rwanda Mining Association Sector yavuze ko kubaka inzego z’abacukuzi b’amabuye y’agaciro ku rwego rw’Intara no kurushaho gusobanurira abacukuzi ibijyanye n’ingamba nshya z’uburyo bw’iyubahirizwa ry’ubuziranenge bw’amabuye y’agaciro mu Karere byubaka Asosiyasiyo bakoreramo ya RMA.
Ibi byashimangiwe na Leonidas Simpenzwe, uhagarariye abacukuzi bo mu Rwanda muri ICGLR. Yasobanuye ko gukurikiza amabwiriza asabwa ari byo bizafasha abacukuzi. Yagize ati:”Ikibazo ntabwo ari ukuba wazanye amabuye ukuye muri Congo gusa, ahubwo no mu mabuye yawe wicukuriye basanze wakoresheje abana cyangwa hari amabwiriza utubahirije ikirombe cyawe nacyo kirafungwa. Turashaka ko abacukuzi mu Rwanda ko bakoresha amategeko mpuzamahanga.”
Uwari uhagarariye Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba, yibukije abacukuzi ko umwuga bakora ari umwe mu myuga ifitiye igihugu akamaro kandi yinjiza amadevize.
Yagize ati ”Icyiciro cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu gihugu ni igice gikomeye mu gihugu. Niyo watondekanya uko ubukungu bw’igihugu bwiyongera ubona ko icyiciro cy’ubucukuzi gifata runini muri gahunda z’iterambere twihaye hagenda hagaragazwa ko ibikorwa bidashingiye ku buhinzi bigomba guhabwa agaciro.”
Intara y’u Burasirazuba ifite abacukuzi baturuka mu turere 7. Akarere ka Kirehe niko gafite abacukuzi bake, kuko gafite koperative imwe gusa.



















TANGA IGITEKEREZO