00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacururiza mu mihanda baravugwaho ubujura

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 26 February 2013 saa 10:37
Yasuwe :

Bamwe mu bakunda kugura ibintu n’abacururiza mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bamwe mu basore bacururiza mu mihanda cyane cyane abacuruza imyenda ari abajura; kuko ngo hari igihe ushobora kubaha amafaranga ntibakugarurire bagahita biruka.
Harerimana Patrick ukunda kunyura ahacururiza aba basore yatangarije IGIHE ko umusore ucuruza imyenda mu nzira yamwibye amafaranga, ubwo bari bahuye afite ipantalo agurisha yayishima bakumvikana kuyigura. Ngo yamuhaye inoti y’5000 agomba (…)

Bamwe mu bakunda kugura ibintu n’abacururiza mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bamwe mu basore bacururiza mu mihanda cyane cyane abacuruza imyenda ari abajura; kuko ngo hari igihe ushobora kubaha amafaranga ntibakugarurire bagahita biruka.

Harerimana Patrick ukunda kunyura ahacururiza aba basore yatangarije IGIHE ko umusore ucuruza imyenda mu nzira yamwibye amafaranga, ubwo bari bahuye afite ipantalo agurisha yayishima bakumvikana kuyigura. Ngo yamuhaye inoti y’5000 agomba gukuramo 2500, ariko mu gihe ataramusubiza mugenzi we [w’umucuruzi] ahita amubwira ati “Wapfa Polisi” undi yirukankana 5000 n’ipantalo kuko yari atarayikura mu zindi.

Undi muntu utarashatse ko izina rye ritangazwa utuye mu Karere ka Nyarugenge avuga ko yibwe n’abasore bacururiza mu nzira, aho ngo yari abitse telefoni mu mufuka w’ishati mu igihe yarebaga ibindi bicuruzwa umusore ucururiza mu muhanda akamuturuka inyuma akamukura telefoni ku bw’amahirwe agafatwa.

Hamisi utuye i Nyamirambo mu urenge wa Biryogo yatangarije IGIHE,agira ati “njye naguze matola n’umuntu twari duhuriye mu nzira wavugaga ko yabonye akazi mu ntara y’uburengerazuba yifuza uwagura iyo matola, muha amafaranga ibihumbi 3500 amaze kugenda mbona haje umugore ari kurira aramfata ngo nibye matola ye. Amahirwe nagize ni uko abaturage nayiguze bambona bari bagihari maze baramunkiza!”

Nubwo ariko aba bacururiza mu mihanda bavugwaho kwiba ariko bagakomeza kubona abakiliya, ni uko ngo ibicururizwa mu muhanda biba bihendutse cyane.

Gucururiza mu mihanda byakunze kwamaganwa n’ubuyobozi ahanini kubera ibikorwa bibi by’abahacururiza no kuba ubu bucuruzi bugaragara nabi, ariko kugeza ubu haracyari abahacururiza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages