00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacuruzi 15 bababajwe n’ibicuruzwa byabo birimo kubora nyuma yo gufungiranwa

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 23 March 2013 saa 01:11
Yasuwe :

Bitunguranye, ku wa gatanu inzu 15 z’ubucuruzi zo mu Kagari ka Kagina mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro; ubuyobozi bwazifungishije ingufuri n’iminyururu, abazikoreragamo bavuga ko ibicuruzwa byabo bigiye kuborera mu nzu na ho abandi baturage bakavuga ko babuze aho bahahira. Ibyo byose byakozwe ubuyobozi bumaze ukwezi bubateguje ko abacuruzi n’abakodesha bagomba kwimuka, mu rwego rw’umutekano wabo.
Aba baturage bavuga ko batazi icyateye ubuyobozi kubashyira mu bwigunge bafungirwa (…)

Bitunguranye, ku wa gatanu inzu 15 z’ubucuruzi zo mu Kagari ka Kagina mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro; ubuyobozi bwazifungishije ingufuri n’iminyururu, abazikoreragamo bavuga ko ibicuruzwa byabo bigiye kuborera mu nzu na ho abandi baturage bakavuga ko babuze aho bahahira. Ibyo byose byakozwe ubuyobozi bumaze ukwezi bubateguje ko abacuruzi n’abakodesha bagomba kwimuka, mu rwego rw’umutekano wabo.

Aba baturage bavuga ko batazi icyateye ubuyobozi kubashyira mu bwigunge bafungirwa aho bakura amaramuko dore ko nta nzu n’imwe ituwemo yafunzwe.

Umwe mu bo twaganiriye utarashatse ko umwirondoro we utangazwa, ati ”Twabonye umurenge, akagari na Polisi bazanye iminyururu n’ingufuri ngo nimusohoke dukinge. Ntibanatumeyesheje ngo ejo tuzaza tubafungire amabutike, ntitubona icyateye abayobozi kutwima icyo kurya n’icyo kunywa.”

Aganira na IGIHE tumusanze iwe, umucuruzi ukorera aha mu myaka 35 yaragize ati “Ntitwabwiwe niba dutuye nabi nk’uko bibwirwa abandi iyo bagiye gufungirwa. Kugeza ubu nta rupapuro na rumwe dufite rutumenyesha icyo twazize. Barimo kwangiza ubuzima bw’abaturage barenga 400 batuye hano. Turahahira he se? Ubu se ko abana bavuye kwiga bararya iki?”

Umuturage witwa Mariya avuga ko yari akirimo kwishyura inguzanyo yafashe muri banki, akishyura ayo akuye muri butike ye yafunzwe. Ati “Ibicuruzwa byanjye bigiye kuborera mu nzu. Nari nkirimo kwishyura inguzanyo. Ubu se ibi na byo mbifate nk’impanuka yangiza ibintu utayiteguye?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro, Niyireba Achille, yadutangarije ko ari amabwiriza bashyira mu bikorwa yo kwimura abaturage batuye aho bashobora guhitanwa n’ibiza. Abantu batuye mu bishanga n’ahantu habi hahanamye ku misozi bazi ko hashobora gutwara ubuzima bw’abantu.

Niyireba mu kiganiro twagiranye kuri telefoni yagize ati “Mu bagomba gutuzwa hari abaturage 21 bo murenge wa Kicukiro, 7 bo muri Kigarama na 2 bo mu wa Niboye twahaye ibibanza i Masaka. Hari uwo twakodeshereze, kubera ko inzu ye yarigise. Abandi bahafite amazu tuzabimura tumaze kubaha aho bazatura. Abakodesha n’abacuruzi hashize ukwezi tubasabye ko bagomba kuvamo bakajya ahandi ariko baranangiye. Dufite amabwiriza ko kugeza ku itariki ya 31 Werurwe nta muntu ukodesha uzaba ukiri aho hantu ndetse n’abacuruzi. Icyo tugamije ni ukurengera ubuzima bw’abaturage. Nta misarane bagira kuko udashobora gucukura metero imwe utaragera ku mazi. Bose twarabibabwiye barabizi.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages