Abadepite baturuka mu gihugu cya Uganda, ubwo basuraga Ikigo cyakirirwamo abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuze ko basanga uburyo u Rwanda rukoresha mu gusubiza mu buzima busanzwe aba bantu ari isomo rikomeye batahanye iwabo.
Uru rugendo rwabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mata 2013, rwaranzwe no gusobanurira aba bantu imikorere y’Ikigo cy’i Mutobo kuri ubu kirimo abahoze ari abarwanyi 200, nyuma baza kuganira n’aba bari guhabwa amasomo, baboneraho no kubaza ibibazo.
Nk’uko byavuzwe na Simon Mulongo, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, ngo uburyo u Rwanda rwakoresheje kugirango rwumvise aba bahoze ari abarwanyi ibyiza byo gutaha mu gihugu bwabigisha, kuko nabo mu gihugu cyabo bafite ikibazo cy’imitwe irwanya ubutegetsi.
Simon yagize ati “Kubona uburyo aba barwanyi basubira ku misozi yabo bakakirwa neza naho bahasanzwe ni ikintu cy’ingenzi cyane. Nyinshi muri gahunda zigamije iterambere zinanirwa kugera ku ntego bitewe n’uko habura iki kintu”.
Yongeraho ko aba bantu bahunze igihugu mu 1994, bikaba bishoboka ko bamwe muri bo bakoze Jenoside. Nyamara abaturage bakaba batabaheza mu Muryango Nyarwanda, ahubwo bakaba bacibwa imanza mu buryo buboneye.
Sayinzoga Jean, Perezida wa Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero ,yavuze ko kuba abadepite ba Uganda babasuye, bagasanga harimo bamwe bahuje amateka, ari ikintu cy’ingirakamaro gituma barushaho kugira ikizere cy’ejo hazaza.
Yavuze kandi ko aba badepite bashimye imikorere yabo, banifuza ko bajyana ibyo bigiye mu Rwanda mu gihugu cyabo kugirango babashe guhangana n’ikibazo cy’imitwe itandukanye irwanya Leta yabo, gusa ngo si uguterura byose ngo batereke iwabo.
Sayinzoga yagize ati “Dufite amateka yacu yihariye, imiterere yacu. Nk’ubu tuvuga ururimi rumwe duhuriyo twese nk’abanyarwanda, umuco umwe, ubuto bw’igihugu cyacu hakiyongeraho n’amateka yacu nta bandi bayafite kandi nayo ni isomo twize”.
Aba badepite bari muri Komisiyo ishinzwe ibijyanye n’ingabo no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare mu gihugu cya Uganda, banahaye ubutumwa aba barwanyi bubahumuriza ko bakiri bato, bityo bakaba bashobora gutegura ubuzima bwabo buri imbere uko babyifuza.


















TANGA IGITEKEREZO